00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ibyifuzo bya Uwinkindi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 February 2013 saa 03:02
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013, Urukiko rw’Ikirenga rwasomye urubanza rwa Uwinkindi Jean wari waruregeye asaba ko ingingo ya mbere y’itegeko rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’izivuye mu bindi bihugu (Transfer Law) yavaho kuko ngo inyuranye n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo zaryo za 11, 16 n’iya 19 igika cya kabiri; aho Uwinkindi yaburanye avuga ko ingingo ya mbere ya (…)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013, Urukiko rw’Ikirenga rwasomye urubanza rwa Uwinkindi Jean wari waruregeye asaba ko ingingo ya mbere y’itegeko rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’izivuye mu bindi bihugu (Transfer Law) yavaho kuko ngo inyuranye n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo zaryo za 11, 16 n’iya 19 igika cya kabiri; aho Uwinkindi yaburanye avuga ko ingingo ya mbere ya “Transfer Law” igaragaramo ivangura kandi ikamuvutsa amahirwe yo kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera.

Inteko y’abacamanza bayobowe na Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege bagaragaje ko ingingo ya mbere y’Itegeko rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye muri TPIR n’izivuye mu bindi bihugu itagaragaramo ivangura, ruvuga ko kuba abakekwaho gukora ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu baburanira mu nkiko zitandukanye bitewe n’icyiciro buri wese arimo atari ivangura; ko ahubwo ari ugutandukanya abantu ku mpamvu zizwi kandi zemewe n’amategeko bigakorwa mu nyungu rusange hagamijwe gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze. Urukiko rwasobanuye ko ibyo byemewe kandi ko n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe uburenganzira bwa Muntu ari ko kagiye kabigaragaza.

Uwinkindi Jean

Ku birebana n’ibyari byavuzwe na Uwinkindi ko ingingo ya mbere y’Itegeko rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu rukiko rwa Arusha imuvutsa uburenganzira bwo kujurira urukiko, abacamanza bavuze ko atari byo; kuko yaba Uwinkindi cyangwa abandi bari mu cyiciro nk’icyo arimo ubwo burenganzira babufite nk’uko biteganywa n’ingingo ya 16 y’Itegeko rigena kwimurira muri Repubulika y’u Rwanda imanza zivuye mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Urukiko rwanavuze ku ngingo Uwinkindi yagaragaje ko imubuza uburenganzira bwo kuburanira imbere y’umucamanza itegeko rimugenera, rugaragaza ko rwasanze nta shingiro bifite. Rwasobanuye ko umucamanza itegeko rigenera aboherejwe na TPIR kuburanira mu Rwanda ari uwo mu Rukiko Rukuru.

Urukiko rwafashe imyanzuro rushingiye ku mategeko atandukanye arimo n’Amasezerano Mpuzamahanga, no ku byemezo byagiye bifatwa n’imiryango mpuzamhanga cyane cyane ibyafashwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe uburenganzira bwa Muntu.

Ni inkuru dukesha ubuvugizi bw’Inkiko mu Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages