Ubutabera bwo muri Norvege bwafashe umwanzuro wo kohereza Charles Bandora ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kuburanira mu Rwanda.
Inkuru dukesha Icenews, ivuga ko Urukiko rwa Oslo rwashyize ahagaragara iki cyemezo cyo kohereza Bandora wari utuye muri Norvege gukurikiranwa n’ubutabera bw’aho yakoreye ibyaha.
Iyi ngo ni intambwe izaba itewe ku nshuro ya mbere kuri Norvege ndetse n’ibindi bihugu by’i Buray,i mu kohereza abakurikiranweho ibyaha by’intambara muri Afurika muri iyi myaka ya vuba.
Paul Lønseth, uhagarariye Minisitiri w’Ubutabera wa Norvege yatangaje ko kohereza Bandora mu Rwanda ari intambwe mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho Jenoside mu Rwanda.
Aya makuru atangajwe nyuma y’ibyumweru bitarenze bibiri, Umunyarwanda Sadi Bugingo akatiwe igifungo cy’imyaka 21 muri iki gihugu, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu rupfu rw’abagera ku bihumbi bibiri kuva mu mwaka wa 1990.
Cyakora Bandora ntiyakiriye iki cyemezo, avuga ko atazabona ubutabera nyabwo mu gihugu cyamubyaye, agasaba Guverinoma ya Norvege kwisubiraho.
Charles Bandora ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ruhuha, ahahoze ari muri Komini Ngenda, ubu ni mu Karere ka Bugesera.



















TANGA IGITEKEREZO