Urukiko rwa Oslo muri Norvège ruratangira kumva abatangabuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video conference” ku munyarwanda Sadi Bugingo, ushinjwa icyaha cya Jenoside, kuri uyu wa mbere taliki 22 Ukwakira 2012.
Nk’uko tubikesha Izuba Rirashe, Siboyintore Jean Bosco, Umushinjacyaha ushinzwe amadosiye y’abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu mahanga, yatangaje ko Urukiko rwa Oslo mu gihe cy’icyumweru rwumva guhera kuwa mbere ku itariki ya 22 Ukwakira 2012 abatangabuhamya bashinja cyangwa bashinjura Bugingo.
Siboyintore yagize ati “muri aba batangabuhamya harimo abashinja n’abashinjura, harimo kandi abafungiwe icyaha cya Jenoside. Turasaba abantu kwitabira uru rubanza kuko ruzabera mu ruhame ariko bakubahiriza imihango yo mu rukiko nkuko bisanzwe”.
Siboyintore yatangaje kandi ko Urukiko rwa Oslo rwifuje kwihutisha ubuhamya kuri Sadi Bugingo, kuko igikorwa cyo kwakira ubuhamya cyari kurangira taliki 14 Ukuboza 2012.
Abazatanga ubuhamya kuri Sadi, Siboyintore yatangaje ko bagera ku ijana, hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video conference” mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Urubanza rwa Sadi Bugingo rwatangiye mu kwezi gushize, abatangabuhamya b’Abanyarwanda 21 bakaba bararangije gutanga ubuhamya bwabo, 14 muri 21 bagarutse mu Rwanda, abandi 7 bagombaga kugera mu gihugu ku wa gatandatu taliki 20 ukwakira 2012.
Biteganyijwe ko Sadi Bugingo azajya agira icyo abaza mu gihe yaba abyifuje.
Sadi Bugingo yahoze ari umucuruzi i Kibungo, ashinjwa kuba yarateguye akayobora ibitero byari bigambiriye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kibungo, n’abari bahungiye ku bitaro bya Kibungo.



















TANGA IGITEKEREZO