Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Kamena 2012 mu ma saa yine za mugitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa Prof. Esiron Munyanziza wigishaga mu ishami ry’ubuhinzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Urupfu rwa Munyanziza wabanaga n’umukozi we gusa rwamenyekanye ubwo umukozi umukorera yahamagaraga abantu akabamenyesha ko asanze yapfiriye mu musarani.
Amakuru dukesha Micomyiza Jean Baptiste Ushinzwe Itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda avuga ko uyu mukozi avuga ko yabonye bigeze mu ma saha ya saa yine z’igitondo Munyanziza atarasohoka agakomanga akumva urugi ruracyakinze agahita yica urugi akinjira ataragera ku cyumba uwo mwarimu yabagamo ngo yahise abona amaraso asanga n’umurambo wa Munyanziza uri mu musarani. Nibwo rero ngo yahise atabaza abantu baza kureba ibyabaye.
Goretti Mukambanda , umwishya wa Prof. Esiron Munyanziza avuga ko nta kibazo nyirarume yari afite gikomeye cy’uburwayi dore ko yamenye inkuru y’urupfu rwa nyirarume ubwo yari yiteguye kuza kumusura kuko bari bafitanye gahunda. Mukambanda agira ati: “Marume ejo tariki ya 17 Kamena 2012 twaravuganye ambwira ko yamenye ko twerekanye umwana twabyaye mu rusengero arabyishimira ansaba kuzaza tukaganira mubaza niba naza nimugoroba kuko ntatuye kure ye ambwira ngo nze uyu munsi ku wa mbere. Ubwo niteguraga kuza mpita numva iyo nkuru y’incamugongo”.
Mukambanda avuga ko mwarimu Munyanziza yatakaga ikibazo cyo mu ivi Uyu mwishywa wa Munyanziza kandi avuga ko yaribuze no mu rugo aje kureba ikibazo uwo mwarimu yagize cyo kubona umusore wamukoreraga wo mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko cyo kuba mu cyumba abamo barahasanze akajerikani kajyamo litiro enye karimo inkari yakekaga ko zaba ari uburozi.
Polisi ikimara kumenya amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu ikaba yahise igera aho yaratuye mu mazu y’abakozi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda igakora iperereza aho yanafashe ka kajerikani karimo inkari. Umukozi wakoreraga mwarimu Munyanziza yemera ko izo nkari ari ize zikaba zari mu kajerikani bitewe nuko yagiraga ubwoba bwo gusohoka nijoro. Abari aho bibajije impamvu inkari zijya kuzura akajerikani zikamara iminsi atarazimena. Mu masaha ya saa cyenda z’amanywa uyu mukozi a yari acumbikiwe ku biro bya polisi mu gihe hagikorwa iperereza ku rupfu rwa Munyanziza.
Umurambo wa Prof. Esiron Munyanziza wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda by’i Butare kugira ngo hasuzumwe icyateye urupfu rwe.
Prof. Esiron Munyanziza yari azwi cyane nk’umuyoboke ukomeye w’idini y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Yigishaga mu ishami ry’ubuhinzi akaba yari anakuriye icyiciro cya gatatu (Masters) mu bijyanye n’amashyamba n’iby’ubutaka kuva mu mwaka wa 2009.
Munyanziza yavukiye mu Karere ka Karongi mu mwaka wa 1952. Mu mwaka wa 1984 yagiye kwiga iby’amashyamba muri Kaminuza ya Sokoine muri Tanzania aharangiza mu mwaka wa 1987 yaje mu Rwanda ahakora umwaka nyuma ajya gukomeza amashuri mu Buholandi aharangiza icyiciro cya Gatatu ndetse anahakura impamyabumenyi y’ikirenga (PHD).
Mu mwaka wa 1994 Munyanziza yashyingiranywe n’umuzungukazi w’Umuholandi bazanye kubana muri Tanzania aho yari yabonye akazi. Munyanziza apfuye nta mwana afite kubera ko umugore we wari unatwite ari kumwe n’umwana babyaranye wari umaze imyaka ibiri bahitanywe n’impanuka y’imodoka mu mwaka wa 1997.
Munyanziza yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2007 abanza gukora muri ISAR kuva 2008 kugeza ubu yakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO