Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Ngoma, barasaba gusanirwa urwibutso rushyinguyemo imibiri y’ababo bazize kugira ngo idakomeza kwangizwa n’imvura mu rwibutso rwa Rukumberi kuko ngo bishoboka ko amazi yinjira imbere mu rwibutso.
Uru rwibutso rugizwe n’imva ziri mu gice cyo munsi y’ubutaka zitwikiriwe na beto, icyakora iyo urebye neza ubona harimo izamenaguritse hakaba n’aho zidafunganye. Usanga hagati hari umwanya wacamo ibintu. Urwibutso rwa Rukumberi rusakawe n’amabati afashe ku nkuta.
Ahereye kuri iyi myanya iri hagati ya beto n’indi igaragara aharuhukiye imibiri y’abantu barenga ibihumbi 35 bazize jenoside bari batuye muri uyu murenge n’iwukikije, umuyobozi wa IBUKA muri uyu murenge Mazimpaka Athanase asaba ko buri wese ubishoboye yabatera inkunga mu gusana uru rwibutso.
Mazimpaka avuga ko mu kubaka uru rwibutso bapfundikanyije byo kubura uko bagira kugira ngo abantu babo bari hirya no hino bashyingurwe hamwe, gusa ngo iyo babona ukuntu imvura yinjiramo ikangiza imibiri y’ababo birushaho kubatera agahinda ari na yo mpamvu mu izina ry’abarokotse jenoside asaba buri muntu ufite ubushake n’ubushobozi kubafasha gusana uru rwibutso.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma Muzungu Gerard, avuga ko aka karere gafite gahunda yo gusana uru rwibutso rufatwa nk’urwubatse neza kurusha izindi mu karere kandi ko hari ibikorwa bitandukanye bagiye bakora byo guhuza abantu ngo uru rwibutso rusanwe. Icyo bagezeho ngo ni amafaranga yabonetse agera kuri miliyoni 15 azakomeza no gushakishwa.
Muzungu kandi avuga ko hari n’izindi nzibutso z’aka karere zigomba gusanwa nubwo ngo amikoro akiri make. Gusa ngo hari amafaranga yandi agera kuri miliyoni esheshatu akarere gateganya gukoresha muri gahunda yo kuzisana, nubwo ngo amikoro ari make bazagerageza kwiyambaza inzego zitandukanye.
Umuyobozi muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Gasasira Gaspard, avuga ko mu gusana inzibutso atari ngombwa ko bikorwa amafaranga yose amze kuboneka, ahubwo ngo mu gihe habonetse make haba hagomba kugira ibikorwa bimwe na bimwe bikorwa buhoro buhoro. Gasasira kandi avuga ko komisiyo akorera igenda ishakisha amikoro hirya no hino ngo inzibutso zisanwe.



















TANGA IGITEKEREZO