Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine imwe muri leta z’i Burasirazuba bwa Lete Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe n’Abandi Banyarwanda bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorerwe Abatutsi.
Imihango yo kwibuka yabereye mu nzu mberabyombi y’ishuri rya Porltand High School yari yitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri uwo Mujyi ndetse n’inshuti zabo, aho abari bahari beretse “filme documentaire” yitwa Co-exist yerekana aho imibanire y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside igeze ndetse n’intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge.
Mu batanze ibiganiro bose barimo Rugaba Damas, Karara Apollo, Bayingana Jovin bagiye bagaruka ku ngaruka za Jenoside n’ivangura ry’amoko mu Rwanda no mu Karere, ndetse n’uruhare rw’ Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’ibihanganjye byagize mu gutererana Abanyarwanda, aho gutabara abicwaga bagahitamo gukura ingabo mu Rwanda.
Muri iyi mihango kandi hafashwe umunota wo kwibuka, ndetse hanacanwa urumuri mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abahitanwe na jenoside. Hari kandi abavuze imivugo igaragaza ibibi bya jenoside ariko kandi inatanga ihumure ku bayirokotse.
Mu ijamborye Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Portland Kayiranga Pierre, yashimiye abitaniriye uku kwibuka anabashishikariza kubikomeza muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Portland ari naho iyi mihango yabereye, yageneye ubutumwa bwari bukubiyemo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Maine ndetse by’umwihariko Umujyi wa Portland bifatanyine n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka.
Foto: Eddy Rdanboy


















TANGA IGITEKEREZO