00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Kuvuguruzanya bikomeye mu rubanza rwa Munyenyezi

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 7 February 2013 saa 02:06
Yasuwe :

Abanyamatekgeko mu rubanza rw’Umunyarwandakazi Munyenyezi Beatrice ukekwaho guhishira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo abone ubwenegihgu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rubanza rwe rubera i New Hampshire bagaragaje kuvuguruzanya ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya gatanu Gashyantare 2013 urubanza rwe rwasubukurwaga.
Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP ivuga ko David Ruoff wunganira Munyenyezi yagaragaje umukiliya we w’imyaka 43 n’abana batatu (…)

Abanyamatekgeko mu rubanza rw’Umunyarwandakazi Munyenyezi Beatrice ukekwaho guhishira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo abone ubwenegihgu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rubanza rwe rubera i New Hampshire bagaragaje kuvuguruzanya ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya gatanu Gashyantare 2013 urubanza rwe rwasubukurwaga.

Munyenyezi Beatrice

Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP ivuga ko David Ruoff wunganira Munyenyezi yagaragaje umukiliya we w’imyaka 43 n’abana batatu nk’umuntu wari ukomeye [mu Rwanda], ariko utarabashaga no kuvuga ijambo ry’icyongereza ubwo yuzuzaga impapuro zisaba ubwenegihugu bwa Amerika mu mwaka w’1995.

Umushinjacyaha wa Leta muri Amerika Aloke Chakravarty wanarahije Munyenyezi ahabwa ubwenegihugu bwa Amerika mu myaka 10 ishize bikabera muri iyi nzu iberamo uru rubanza rw’uko yabeshye kugira ngo abone ubwenegihugu yamugaragaje nk’umuntu wari mu gatsiko k’abahutu bateguye bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwibasiye ibihumbi by’abatutsi n’abahutu bacisha make mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Kuva mu 1995 ubushinjacyaha bwa Amerika bwagaragaje mu buryo butandukanye ko Munyenyezi yabeshye akavuga ko “nta hantu yari ahuriye na politiki yo gutegura Jenoside mu Rwanda, ahubwo ko ngo yabuze bamwe mu muryango we bazize Jenoside.”

Mu mvugo yo kumvisha urukiko ukuri kw’ibyo avuga, Ruoff yabajije abacamanza impamvu mu nyandiko yakoresheje zigaragaza amazina nyayo y’umugabo we na nyirabukwe bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bagahamwa n’ibyaha bya Jenoside nyamara ntibabikurikirane.

Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shalom Ntahobali na nyirabukwe bahanishijwe na ICTR igihano cyo gufungwa burundu muri Kamena 2011, bombi urukiko rukaba rwarabashyize ku rwego rwo hejuru mu gatsiko kateguye kakanakora jenoside.

Abacamanza binjiye gato mu ntangiriro no mu mateka bya Jenoside yakorewe abatutsi mbere yo kwinjira mu buhamya bwa Dr Rony Zachariah wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside akorera Ishyirahamwe ry’Abaganga batagira Umupaka.

Zachariah yatanze ubuhamya ko igihe jenoside yatangiraga yabonye bariyeri nyinshi cyane z’abahutu babaga bategereje kwica abatutsi bazinyuraho.

Yavuze ko kuri bariyeri imwe yabonye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi haje abantu bagera kuri 70 birukankanywe n’abahutu bitwaje imipanga, bagera ku mupaka bagasanga hari akandi gatsiko kabategereje kakabica. Yaragize ati “Mu bantu 70 birashoboka ko hagati ya batandatu n’10 ari bo bambutse umupaka abandi bose bakicwa.”

Ubwo Jenoside yabaga Munyenyezi yari acukije umwana anatwite inda yaje kuvukamo impanga. AP bivuga ko icyo gihe yabaga i Butare muri hoteli y’umuryango w’umugabo we, ubushinjacyaha bukavuga ko imbere y’iyo hoteli hari bariyeri abicanyi b’abahutu bategeragaho bareba indangamuntu zari zanditsemo ubwoko bwa ba nyirazo abanyuraga aho ari abatutsi bakicwa. Aha kandi ngo abatutsikazi basambanywaga ku ngufu, ubushinjacyaha bukaba buvuga ko iki gihe Munyenyezi yazaga kuri bariyeri akaba ari we ufata umwanzuro ku bagomba gupfa n’abagomba kubaho.

Kimwe mu byaranze urur rubanza ni uko Ruoff na Chakravarty bagaragaje kuvuguruzanya bikomeye, aho Ruoff yavuze ko abatangabuhamya ba leta y’u Rwanda badakwiye kwizerwa kandi ko ngo nibatashyira icyaha kuri Munyenyezi bazakurikiranwa mu Rwanda. Yabwiye abacamanza ati “Ntimukwiye kwizera ibyo aba batangabuhamya bavuga bitewe n’aho baturutse n’ikizababaho. Ntimukwiye [kubikora]!” Kuri ibi Chakravarty yabwiye abacamanza ko ibi ari ibyo kubarangaza no gutuma badasobanukirwa neza ukuri.

Munyenyezi yagiye gutanga ubuhamya i Arusha ku ruhande rw’umugabo we muri 2004 no muri 2008. Chakravarty avuga ko Munyenyezi yavuze ko atigeze abona imibiri y’abishwe, akanabeshya ko imbere ya hoteli yarimo nta bariyeri yahabaye kandi nyamara ngo hari amafoto ya ‘satellite’ abigaragaza.

Urubanza rwa mbere rwa Munyenyezi rwajemo amayobera rurasubikwa muri Werurwe 2012, rusubikwa atigeze agira icyo avuga. Kuri uyu wa kane humviswe umutangabuhamya wagaragaje ko umugabo wa Munyenyezi yari inshuti ye mu mashuri yisumbuye, avuga ko yiboneye Munyenyezi inshuro ebyiri yambaye imyenda y’interahamwe za MRND zivugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages