Nyuma y’aho inzu za Kanimba John ziterejwe cyamunara, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko uwaziguze abujijwe kuba yazigurisha cyangwa ngo azisane.
Ikinyamakuru Izuba rirashe cyatangaje ko nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufashe icyemezo cyo guteza cyamunara imitungo ya Kanimba John uregwa gutanga sheki itazigamiye ingana na miliyoni 34 mu izina rya Sosiyete ye ya Expo World Furniture, rushingiye ku cyemezo cy’urubanza ku kirego cyihutirwa RC 0754/12/HC/KIG, ku wa 18 Ugushyingo 2012 haburanishijwe urubanza rwari rugamije gusaba ko inzu zaguzwe muri cyamunara zitagurishwa, kugwatirizwa mu ma banki cyangwa gusanwa, urubanza rwaburanishijwe ku wa 22 Ukwakira 2012, urukiko rwemeza ko uwaguze ayo mazu muri cyamunara atazayagurisha, atazayagwatiriza muri banki no kutazayasana.
Mu rubanza hagaragaye mu kuburana icyo cyemezo, habaye impaka ndende ku mpande zombi (uwaterejwe cyamunara n’uwaguze iyo nzu), aho uwunganira Kanimba John witwa Me Mutabazi Abayo Jean Claude asanga bikabije mu gihe bari batanze ikirego cyihuse, ariko kugeza ubu abunganira Kime LTD (yaguze inzu) bakaba bakomeje kuvuga ko abo bunganiraga batabimenyeshejwe.
Uwunganira uwaguze inzu muri cyamunara Kime LTD yavuze ko umukiriya we atamenyeshejwe ngo kuko hatabaye ihamagara, agasaba ko rwasubikwa kugira ngo uwo yunganira mu mategeko yitegure neza.
Icyifuzo cy’uwunganira uwaguze inzu, Umucamanza yavuze ko nta shingiro gifite, yemeje ko urubanza gukomeza.
kuko ngo n’ubwo hari abadahari bitahagarika urubanza, cyane ko ngo kubimenya ari inshingano zabo.
Uwunganira Kanimba, Me Mutabazi , yagaragarije Urukiko impungenge z’uko kuba haratejwe cyamunara imitungo y’uwo yunganira mu gihe urubanza rutaragera ku musozo, asanga hakwiye kurinda iyo mitungo kuba yagurishwa, yasanwa cyane ko ngo hataramenyekana uwatsinze, kuko urubanza rutarapfundikirwa.
Mu isomwa ry’urubanza ryabaye ku wa 22 Ukwakira 2012, urukiko rwemeje ko Kime LTD itazagurisha ayo mazu yaguze muri cyamunara, itazayagwatiriza mu mabanki, itazayasana ariko ko izajya yakira amafaranga avuye mu bukode bw’ayo mazu.
Inzu n’ubutaka by’umuturanyi wa Kanimba (Niyomwungeri Francois), byo bikaba byaratejwe cyamunara bitewe no kwibeshya ko ari inzu imwe, kuko inkuta zimeze nk’izifatanye, zikaba zitandukanyijwe gusa n’amabara adasa nk’uko umuhesha w’Inkiko wavanye abo baturage muri iyo mitungo icyo gihe yasobanuye.



















TANGA IGITEKEREZO