Ngendahayo Methode ukurikiranweho icyaha cyo kurigisa umutungo wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ishami rya Musanze, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, akaba yiyemerera icyaha nk’uko bitangazwa na Polisi y’Igihugu.
Umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko Ngendahayo yatwaye 11,044,610 z’amafaranga y’u Rwanda, atwara kandi amadolari y’Amerika 4,900, amayero 6,610 n’amapawundi 100.
Supt. Francis Gahima yagize ati “uyu yari asanzwe ari umukozi wa Banki y’Abaturage hano muri Musanze, amaze guterura amafaranga yahungiye muri Uganda, ku bufatanye n’abaturage tuza kuvugana na we, tumwemeza ko agomba kugaruka, yaje ku wa Gatandatu, ubu arafunze.”
Supt. Francis yongeyeho ko Ngendahayo yiyemerera icyaha, ubu igisigaye akaba ari ukunoza idosiye ye akohererezwa ubushinjacyaha.
Polisi y’Igihugu ivuga ko mu mezi 10 ashize yataye muri yombi abantu 63 bakekwaho gukora ubujura mu mabanki no mu bigo by’imari biciriritse.
Ngendahayo yagarukanye mu Rwanda amafaranga akoreshwa muri Uganda angana n’amashilingi 110.000 n’amadolari y’Amerika 8,500, andi ngo yayamburiwe mu nzira.
Inzego z’umutekano zivuga ko yari umukozi wa Banki y’Abaturage guhera muri Kamena 2011, ndetse ngo yigaga mu mwaka wa gatatu muri INES Ruhengeri.
Aramutse ahamwe n’icyaha, nkuko bivugwa n’abategura idosiye ikubiyemo ibirego, ashobora guhanishwa ingingo 325 y’ itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
Iyi ngingo igira iti “uwonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.”
Polisi ivuga ko yamenye amakuru y’irigiswa ry’ayo mafaranga hashize amasaha 3 ku buryo Ngendahayo yari yamaze gusohoka mu gihugu kandi anyuze ku mupaka.
Polisi ikaba isaba Abanyarwanda kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane mu gihe bakeka ko hari icyaha kigiye gukorwa kuko ubujura nk’ubu bukomeje kugaragara mu mabanki.



















TANGA IGITEKEREZO