00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akurikiranyweho kwiba umwana mu bitaro bya Byumba

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 15 May 2012 saa 03:40
Yasuwe :

Umugore witwa uwamariya Christine wo mu Murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba aho akurikiranyweho icyaha cy’ubushimusi bwo kuba yaribye umwana mu bitaro bya Byumba.
Uyu mwana wari wibwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yabonetse ku cyumweru bamusanze aho Uwamariya Christine atuye mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi. Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) avuga ko Mukantibenda Diane ariwe nyina w’uwo (…)

Umugore witwa uwamariya Christine wo mu Murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba aho akurikiranyweho icyaha cy’ubushimusi bwo kuba yaribye umwana mu bitaro bya Byumba.

Uyu mwana wari wibwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yabonetse ku cyumweru bamusanze aho Uwamariya Christine atuye mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) avuga ko Mukantibenda Diane ariwe nyina w’uwo mwana, uyu mugore yamusanze mu cyumba cy’ababyeyi afite impuhwe nyinshi biza kugeraho amusigira umwana agiye gukaraba, agarutse asanga yagiye atwaye n’uruhinja, akeka ko umwana we bamwibye, atangira gutabaza.

Ibyo yakekaga rero niko byari byagenze; ari nabwo inzego zitandukanye zirimo izishinzwe kubungabunga umutekano zifatanije n’abaturage zatangiye gushakisha uwo mugore wakekwagaho kuba ariwe wamutwaye.

Nyuma y’umunsi uruhinja rwibwe ni bwo Uwamariya Christine yafatiwe aho atuye mu murenge wa Kaniga ari kumwe n’uwo mwana.

Kuri station ya police ya Byumba, Uwamariya Christine yatangaje ko ngo yabitewe n’agahinda ko kutabyara, akaba yemera icyaha cyo kwiba.

Uwamariya kandi avuga ko ngo yari yabeshye umugabo we ko yasamye kuva icyo gihe atangira kubara amezi ari nako yitegura nk’umubyeyi wenda kubyara, ategereje ko amezi icyenda nagera azashaka aho akura uruhinja.

Aganira na IGIHE umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Theos Badege yavuzeko icyaha cyakonzwe n’uyu mugore ari icyaha cy’ubushimusi, ndetse kikaba gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

Badege yasabye abantu bose kugira indangagaciro z’ubunyangamugayo, ndetse kandi ukora icyaha nk’iki agatekereza no ku ngaruka zamubaho, izaba ku mwana ndetse no ku ngaruka zaba ku wamushimuswe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages