00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari ushinzwe umutekano muri RNC uheruka gutahuka yavuze akamuri ku mutima

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 March 2013 saa 09:32
Yasuwe :

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu Mujyi wa Kigali, Nyandwi Salatiere wari mu ishyaka Rwanda National Congress (RNC) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick n’abandi, avuga ko yarisezeyemo agataha mu Rwanda nyuma y’aho aboneye ko abayobozi baryo bakoresha ikinyoma ngo babone abayoboke.
Nyandwi wari ushinzwe umutekano muri RNC asaba abandi banyarwanda bari hanze gutaha kuko igihugu yasanze gitandukanye n’uko abagize RNC bagisebya.
Nyandwi Salatiere (…)

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu Mujyi wa Kigali, Nyandwi Salatiere wari mu ishyaka Rwanda National Congress (RNC) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick n’abandi, avuga ko yarisezeyemo agataha mu Rwanda nyuma y’aho aboneye ko abayobozi baryo bakoresha ikinyoma ngo babone abayoboke.

Nyandwi wari ushinzwe umutekano muri RNC asaba abandi banyarwanda bari hanze gutaha kuko igihugu yasanze gitandukanye n’uko abagize RNC bagisebya.

Nyandwi Salatiere watahutse taliki ya 12 z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize avuga ko ibyo kunyomoza ibinyoma babeshywaga na RNC yabikoze akigera mu gihugu kuko ari bwo yari yiboneye ukuri.

Nyandwi Salatiere ukomoka I Rusizi yaje mu Rwanda avuye Afurika y’Epfo aho yabaga nk’impunzi. Uyu mugabo yari ashinzwe umutekano mu ishyaka RNC rivuga ko rihanganye n’ubutegetsi bw’ U Rwanda. Ageze I Kigali ngo yahisemo kuguma mu Rwanda kuko yasanze iryo shyaka ribeshwaho n’ikinyoma.

Yagize ati "Hari ibintu twabwiwe n’abashinze RNC, barimo Dr. Rudasingwa Kayumba na Karegeya bakimara kugera muri South Africa bavugaga ko mu Rwanda ibintu bitagenda neza nyuma mfata icyemezo cyo kuvuga nti reka nze nirebere, gusa nasanze ibyo bavuga atari byo; baravugaga ngo mu Rwanda bakwica ukigera ku kibuga cy’indege, ngo babwira abantu guhinga indabo nta nsina bagitera, gusa twari tubizi, ariko ishusho ya mbere nabonye nkimara kugera mu Rwanda indege irimo kumanuka I Masaka nahise mbona intoki, nazengurutse igihugu cyose nsanga abanyarwanda nta bibazo bafite muri rusange, ni yo mpamvu nahisemo kuva muri Rwanda National Congress".

Nyandwi Salatiere yavuye mu Rwanda mu 1994, yemeza ko aho agarukiye nyuma y’imyaka 18 yasanze U Rwanda rutandukanye n’urwo yari azi, bityo ngo akaba ashaka ko n’abandi bakiri mu buhungiro bareka kumva ikinyoma bagataha mu gihugu cyabo.

Yagize ati: "Ibyo mvuga ntabwo mbivugira ko hari umuntu wabintumye ndabivuga ku giti cyanjye ngo mfashe abantu bahunze kera ngo baze bagire icyo bimarira mu gihugu, nabaye impunzi imyaka myinshi. Ariko kuba impunzi ni ikintu kibi cyane, uba uri icyo utazi, udashobora gutembera mu gihugu cyawe, hari abantu benshi bafite ako gahinda, cyane cyane abo nabanye nabo muri South Africa".

Minisitiri Ushinzwe Ibibazo by’impunzi Madame Mukantabana Seraphine nawe akangurira abanyarwanda gutaha kuko abahunze hagati ya 1959 na 1998 bazaba batakemerewe kwitwa impunzi guhera taliki ya mbere z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.

"Ku birebana n’abanyarwanda bahunze muri 1959 kugeza mu kuboza 1998, ni abanyarwanda bagiye bahunga mu gihe nakwita ko hari impamvu rusange, icyemezo cyafashwe nigitangira gushyirwa mu bikorwa ntawe uzaba yemerewe guhabwa ubufasha na HCR no kurengerwa n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi. Kwa kundi bavuga ngo Cessation Close iratangiye, guhera uwo munsi ntabwo uzaba uri impunzi".

Hari impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi 70 zikiri hanze. Kuva 1994, abanyarwanda bakabakaba miliyoni 3.5 baratahutse. Muri uyu mwaka hamaze gutahuka 800, mu mwaka ushize ho hatahutse abagera kuri 11.000.

na Orinfor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages