Steve Hege, Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’impuguke za Loni ziri muri Congo) niwe wakoze inyandiko yitwa ‘’ Understanding the FDLR in the DR Congo’’ bishatse kuvuga ‘’Gusobanukirwa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo’’ yiganjemo amagambo y’ivangura no kurengera ibikorwa by’uyu mutwe.
Iyi nyandiko yashyizwe ahagaragara muri 2009 n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘’Peace Appeal Foundation’’ igaragaramo ibitekerezo by’ivangura n’amacakubiri, aho ashyigikira ibikorwa bya FDLR muri Congo avuga ko ari igisubizo ku cyo yise ‘’Ubwicanyi bwo kwihorera bwakorewe impunzi z’Abahutu mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’1996 n’1999.’’
Muri iyi nyandiko Steve Hege asobanura Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’intambara y’abaturage igamije kurwanya FPR "The civil war against the RPF’’
Yasobanuye ko atiyumvisha ukuntu abarwanyi ba FDLR bakoze Jenoside batahutse, bakaburanishwa n’Inkiko Gacaca ndetse bagakatirwa gufungwa burundu, aho yatanze urugero kuri Gen. Amani Amahoro.
Steve Hege kandi yavuze Ubuyobozi bw’u Rwanda buri mu maboko y’Abatutsi bo muri Uganda’’, ibi bigasa n’imvugo yakoreshwaga na Radio ya RTLM yigishaga urwango, ifata Abatutsi nk’abanyamahanga ku butaka bwabo.
Iyi mpuguke ya LONI ivuga ko abagize FDLR ari abyeyi beza babeshwaho n’ubucukuzi bw’amabue y’agaciro muri Congo, ubukorikori n’ubuhinzi, kandi ko batigeze baba ikibazo ku Rwanda kuva mu myaka itanu ishize.
Yasabye abagize FDLR kwihangana bagategereza kwemerwa muri Politiki, ati’’Ubwo Umuryango Mpuzamahangan uzatera umugongo Kigali.’’
Urubuga rwa NanoJV dukesha iyi nkuru ruvuga ko inyandiko y’umwimerere ya Steve Hege yahise ikurwa ku rubuga rwari rwayitangaje.
Inyandiko na raporo bya Steve Hege ni kimwe mu byashingiweho hakorwa raporo zishinjwa u Rwanda kugira uruhare mu ntambara zo muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO