00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uyu nawe ingengabitekerezo ya jenoside imukozeho

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 4 May 2012 saa 11:03
Yasuwe :

Kuri uyu wa 3Gicurasi2012 mu kare ka Ngoma kubiro bya polisi bya Kibungo, Polisi yafunze umugabo wafashwe ivuga ko akwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.
Uyu mugabo Nsengiyumva w’imyaka 52, atuye mu ka kagari ka Rugese ,Umurenge wa Rurenge ,mu Karere ka Ngoma yafashwe hashize ku wa 2 Gicurasi, nyuma yo kubwira umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 , Mukakamugundu Theresie ati:”Barabatemye n’ubu babahaye akanya bakongera bakabatema bakabatsembatsemba ni (…)

Kuri uyu wa 3Gicurasi2012 mu kare ka Ngoma kubiro bya polisi bya Kibungo, Polisi yafunze umugabo wafashwe ivuga ko akwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

Uyu mugabo Nsengiyumva w’imyaka 52, atuye mu ka kagari ka Rugese ,Umurenge wa Rurenge ,mu Karere ka Ngoma yafashwe hashize ku wa 2 Gicurasi, nyuma yo kubwira umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 , Mukakamugundu Theresie ati:”Barabatemye n’ubu babahaye akanya bakongera bakabatema bakabatsembatsemba ni ugutsinsuraho”.

Nkuko tubikesha urubuga rwa polisi y’u Rwanda, uyu Nsengiyumva yafashwe nyuma yaho bivuzwe n’umuturanyi wiyumviye Nsengiyumva avuga aya magambo.

Iperereza ryakozwe na Polisi kandi ryasanze hari hashize igihe havutse ikibazo cy’ubutaka hagati ya Mukakamugundu nyiri ukubwirwa aya magambo mabi, ndetse na mwene se wa Nsengiyumva nyiri kuvuga aya magambo ariwe Thèoneste Habiyakare.

Icya sembuye aya makimbirane rero ni uko Nsengiyumva yaba yaraje akaraga umuhoro, ari nako awutunga Mukakamugundu, amutera ubwoba, kandi amubwira nabi .

Uyu mugabo kandi ageze aho afungiye kuri Station ya polisi ya Kibungo, yemeye ko yavuze amagambo.

Polisi ikomeza itangaza ko iyi atariyo nshuro ya mbere, Nsengiyumva akurikiranwa ho icyaha gifitanye isano na jenoside kuko kuva 1995 kugeza 2003, yari afunze azira kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubwo yemeraga icyaha agasaba n’imbabazi.

Umuvugizi wa Police Superintendent Theos Badege yanenze cyane ubugome nk’ubu, kandi yibutsa abaturage insanganya matsiko y’uyu mwaka igira iti “ Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”.

Nsengiyumva w’imyaka 52

Badege kandi yibutsa abaturage ko umuntu agomba kwirinda amagambo abiba urwango, kuko ntawe byagirira akamaro uretse ubwicanyi .
Nsengiyumva , aramutse ahamwe n’icyaha, yahabwa igifungo cya burundu nk’uko itegeko n°18/2008 ryo ku wa 23/07/2008 rihana ingengabitekerezo ya genocide ribiteganya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages