00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WDA na PSF barashishikariza abantu kugana amashuri y’imyuga binyuze mu imurikabikorwa

Yanditswe na

Jean Damascene Niyitegeka

Kuya 31 October 2012 saa 09:20
Yasuwe :

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga(WDA) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo (PSF)kizakoresha ku nshuro ya kabiri imurikabikorwa rijyanye n’imyuga mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwitabira amashuri y’imyuga no kwihangira imirimo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bwa WDA na PSF bwatangaje ko iri murikabikorwa bijyanye n’imyuga ritegurwa mu rwego rwo kwerekana ko imyuga nayo iteza imbere abayikoze neza bitandukanye (…)

Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga(WDA) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo (PSF)kizakoresha ku nshuro ya kabiri imurikabikorwa rijyanye n’imyuga mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwitabira amashuri y’imyuga no kwihangira imirimo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bwa WDA na PSF bwatangaje ko iri murikabikorwa bijyanye n’imyuga ritegurwa mu rwego rwo kwerekana ko imyuga nayo iteza imbere abayikoze neza bitandukanye n’imyumvire yari isanzwe.

Jerome Gasana, Umuyobozi Mukuru wa WDA, yatangaje ko ikigamijwe ari ukwerekana ko imyuga idasuzuguritse nk’uko abenshi babivuga.

Yagize ati “abantu benshi bumva ko umukanishi ari umuntu uba usa nabi, arangwa na vidanje; dushaka ko niba ari umukanishi akanika imodoka nk’uko uyikanika mu budage abikora, kandi akaba ari umuntu wiyubashye nk’abandi bose”.

Kwitabira imyuga, biri muri bimwe muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya ubushomeri, abantu babasha kwihangira imirimo bitandukanye no gutegereza ko akazi gaturutse muri Leta.

Imurikanbikorwa ritegurwa ryanabaye no mu mwaka ushize, ariko uyu mwaka hazazamo umwihariko wo kutitabirwa gusa n’abatuye mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, buri karere kazaba gahagarariwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Hanington Namara, nawe yatangaje ko hatoranyijwe abazahagararira abandi mu kumurika ibikorwa by’imyuga kugira ngo abanyamyuga bo mu tundi turere nabo bisange muri iki gikorwa, kandi ku buntu kuko nta kwishyura aho kumurikira ibikorwa (stand).

Muri iri murikabikorwa rizatangira ku itariki ya 1 kugera ku ya 6 Ugushyingo 2012, hazamurikwa ibikorwa by’abantu basaga 150 baturutse mu masosiyeti yikorera, amashuri yigisha imyuga nk’amahoteli, ubukerarugendo, ubwubatsi, ibikorwa by’ubukorikori n’ibindi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo bisaga 283 byigisha imyuga. Mu biga imyuga bari ku kigereranyo cya 40 ku ijana y’abiga ibindi. Intego ni uko mu mwaka wa 2017 abiga imyuga bazaba bangana na 60 ku ijana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages