00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wigisha imyuga n’ubumenyingiro? Dore uko wafashwa

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 24 May 2012 saa 12:10
Yasuwe :

Nyuma y’uko Abanyarwanda benshi bigaragariye ko biga ubumenyingiro n’imyuga bakarinda basoza amashuri yabo nta kintu kigaragara bashobora kwigezaho mubyo bize, ikigo WDA cyamurikiye abanyamakuru uburyo bushya bugiye kujya bwifashishwa mu gufasha abigisha ibi.
Binyujijwe mu Kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA), Leta y’u Rwanda yahawe inguzanyo na Banki y’Isi igamije guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda, aho (…)

Nyuma y’uko Abanyarwanda benshi bigaragariye ko biga ubumenyingiro n’imyuga bakarinda basoza amashuri yabo nta kintu kigaragara bashobora kwigezaho mubyo bize, ikigo WDA cyamurikiye abanyamakuru uburyo bushya bugiye kujya bwifashishwa mu gufasha abigisha ibi.

Binyujijwe mu Kigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA), Leta y’u Rwanda yahawe inguzanyo na Banki y’Isi igamije guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda, aho hashyizweho ikigega cy’amafaranga gitera inkunga ibigo bifite imishinga yigisha ubumenyingiro n’imyuga byujuje ibisabwa.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya WDA Gasana Jêrome, hazatoranywa abantu bazigisha abandi ubumenyingiro n’imyuga mu gihe cy’amezi atatu, bahabwe inkunga y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 6 na miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda bashingira ku mubare w’abazahugurwa, ubumenyi bw’abazabahugura n’ibikoresho bizakenerwa.

Icyo abagomba kuzatoranywa basabwa:

Nk’uko IGIHE ibikesha iki Kigo, abemerewe kwitabira ibi, ni Ikigo cy’ishuri cyigisha ubumenyingiro n’imyuga cyaba icya Leta cyangwa kigenga, Kuba ari Koperative cyangwa Ishyirahamwe ritanga ubumenyingiro, IBIGO bitanga ubumenyingiro bikigisha n’imyuga bigamije inyungu cyangwa bitagamije inyungu, ishyirahamwe ry’abacuruzi bigisha ubumenyingiro n’imyuga, n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu gihugu cyangwa ikomoka hanze yigisha ubumenyingiro cyangwa imyuwuga.

Kwakira imishinga yose bizarangira ku itariki ya 25 Kamena 2012 saa yine za mu gitondo, zifungurwe ku mugaragaro uwo munsi i saa tanu z’amanywa.

Ibi bigo kandi birasabwa kuzigisha abantu mu gihe kitarengeje amezi atatu, kandi abiga bakabasha kubona umurimo cyangwa bakawuhanga no kuba udashobora kujya hasi y’abigishwa makumyabiri na batanu.

Ibisabwa kugirango ubone ayo mafaranga:

Kuzuza impapuro zisabwa zose uzasanga ku rubuga rwa interineti rw’iki kigo arirwo www.wda.gov.rw, cyangwa ukabisaba mu bunyamabanga bw’umushinga mu igorofa ya munani muri Kigali City Tower. Ushobora kandi kubariza kuri [email protected], [email protected] cyangwa ugahamagara kuli telefoni 0788560635, 0788557156, 0728560635.

Hateganyijwe amahugurwa ku kwandika umushinga, ababishaka bakaziyandikishiriza mu bunyamabanga bw’umushinga mu igorofa ya munani muri Kigali City Tower, cyangwa bokohereza kuri email cyangwa kuri aderesi zavuzwe haruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages