Mu gihe mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gushyira ikimenyetso cy’umusoro ku nzoga za ’liqueur’ na Divayi hagamijjwe kwerekana inzoga zujuje ibisabwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Imisoro n’Amahoro RRA mu magambo ahinnye y’icyongereza, abakora ubucuruzi bwa magendu bamaze kugerageza kwigana icyo kimenyetso kugira ngo bajye bacuruza inzoga zitatanze umusoro.
Ubu Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze gufata amakarito arenga 70 ya ’liqueur’ yashyizweho ibyemezo by’ibyiganano.
Ubu ku ishami rirwanya magendu rya RRA hafungiye abagabo bakurikiranyweho ibikorwa bya magendu. Umwe muri bo akaba yarafatanywe amakarito 70 y’inzoga zitwa Chief Waragi buri gacupa mu twari muri ayo makarito karashyizweho icyemezo cy’imisoro cy’igihimbano kitagaragaza ibimenyetso by’ibitangwa na RRA.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa RRA, ngo gukora ubucuruzi budashingiye ku nyemezabuguzi ni amakosa akomeye.
N’ubwo bwose uwafashwe avuga ko kuba yari asanganywe inzoga zifite icyemezo cy’igihimbano atari amakosa ye kuko ngo na we yari amaze kuzirangura, ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RRA ngo kugeza ubu nta kigaragaza ko ibyo ari ukuri kuko nta nyandiko n’imwe igaragaza ko izo nzoga hari uwo yaziranguyeho.
Nyuma y’aya mayeri mashya yo kwiba imisoro, Polisi y’igihugu irakangurira abakora ubucuruzi bw’inzoga n’aAanyarwanda bose muri rusange gukomeza gutanga amakuru y’aho bakeka ibikorwa bya magendu.



















TANGA IGITEKEREZO