00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakoze akazi katari ake inka ya Girinka ibigenderamo

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 28 November 2012 saa 09:24
Yasuwe :

Mu kagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa umugabo Uwifashije Hiramu ukekwaho icyaha cyo kkwiyitirira umurimo adakora nka veterineri akaza kubyaza inka y’umuturage yabonye muri Gahunda ya Girinka munyarwanda ikaza gupfa.
Ngo si ubwa mbere kandi abikoze, kuko hari n’ingurube nyinshi zapfuye yazivuraga avuga ko ari veterineri.
Iyi nka ngo yazize ikibazo cyo kubyara nyirayo yitabaza Uwifashije ucuruza imiti y’amatungo mu Byangabo. Ngo (…)

Mu kagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa umugabo Uwifashije Hiramu ukekwaho icyaha cyo kkwiyitirira umurimo adakora nka veterineri akaza kubyaza inka y’umuturage yabonye muri Gahunda ya Girinka munyarwanda ikaza gupfa.

Ngo si ubwa mbere kandi abikoze, kuko hari n’ingurube nyinshi zapfuye yazivuraga avuga ko ari veterineri.

Iyi nka ngo yazize ikibazo cyo kubyara nyirayo yitabaza Uwifashije ucuruza imiti y’amatungo mu Byangabo. Ngo yagerageje kuyibyaza, ariko biba iby’ubusa noneho ngo yitabaza abaganga b’amatungo biga mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE Busogo. Aha yemera amakosa, kuko kuvura bitamureba kandi iyi nka akaba yarayigezeho mu ba mbere ntabimenyeshe ababyemerewe.

Karemera Phillipe, umukozi w’umurenge wa Busogo ufite ubuvuzi bw’amatungo mu nshingano ze, avuga ko atigeze agirana amasezerano n’uyu Uwifashije yo kuvura amatungo, akaba asaba ko uyu mugabo yayibazwa kuko yakoze akazi katamureba cyane ko bitari mu nshingano ze.

Iyi nka yapyuye nyirayo yari yarayihawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages