Umwe mu barimu bigisha mu ishuri rya Groupe Scolaire Kirwa mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, arafunze naho abandi bagabo icyenda baracyashakishwa bashinjwa gutera inda abanyeshuri 10 bo muri iri shuri.
Uwafunzwe akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri yigishaga, icyakora yemera ko nubwo abana n’uyu munyeshuri yigishaga nta cyaha abibonamo kuko yari yujuje imyaka y’ubukure (umunyeshuri) kuko ngo afite imyaka 20.
Uyu mwarimu avuga ko asanga nta cyaha kirimo kuko umukobwa yari akuze. Mu magambo ye nk’uko tubikesha ORINFOR, ati «Nemera ko mbana na we ariko numva atari icyaha kuko afite imyaka y’ubukure. »
Mu gukumira ibyaha nk’ibi hashyizweho ihuriro ribikumira, rikaba rikuriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngoma Chief Inspector Pierre Rutebuka. Ririmo kandi umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe uburinganire, abanyeshuri naho Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis akaba umujyanama w’iri tsinda.
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kirwa Uwimana Dativa, avuga ko mu mwaka wa 2012 abakobwa 10 batwaye inda mu ishuri ayobora. Ni ikibazo gikomeje kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko no mu ishuri rya Groupe Scolaire Nsinda ryo mu Karere ka Rwamagana abakobwa barenga 20 na bo batewe inda mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO