Ngororero: Mu Mudugudu wa Gasarara, Akagali ka Rususa, Umurenge wa Ngororero; umusore witwa Ntawuhorakize Vincent w’imyaka 27 y’amavuko yatemye nyina umubyara witwa Stephanie Akimana hafi kumuca ho akaguru akoresheje umuhoro, nawe arangije yikeba igitsina cye (ubugabo bwe).
Ubwo twageraga kuri Poste de Santé ya Rususa yakiriye izi ndembe zombi, mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Kamena, twasanze umukecuru w’imyaka 69 y’amavuko akiriho ibitambaro bari baje bazirikishije akaguru ke k’ibumoso, avuga ko katemwe n’umuhungu we yibyariye.
Twamubajije impamvu nyamukuru yaba yateye umwana yibyariye kumutemagura bene aka kageni, adutangariza ko rwose nawe ari ibintu byamutunguye kuko atiyumvisha impamvu yaba yatumye akora aya mahano, kuko nkuko abivuga agira ati : « Ntakintu nakimwe nzi mfa n’umuhungu wanjye cyatuma antemagura, kuko njye uko nabonaga yari afite n’umugambi wo kumpitana. Yaje ashaka kuntema ku izosi ariko nakinze ho akaboko urabona ko hariho n’igisebe cyaho yantemye, abonye byanze nibwo yadukiriye akaguru kanjye atemaguraho inshuro zigera kuri enye numva ikizungera kiraje nikubita hasi. »
Uyu mukecuru yakomeje atangariza IGIHE ko ubwo uyu musore Ntawuhorakize yamutemaguraga yatabaje hagahita haza abaturage benshi baje gutabara, nuko uyu muhungu we ahita yirukira mu nzu aragenda yikingirana mo aho basanze nawe amaze kwikeba igitsina agerageza kugikuraho.
Ubwo twabazaga Ntawuhorakize Vincent icyaba cyamuteye gushaka kwica nyina umubyara yagize ati : « Njye banteza ibintu bikaza bikanigagura, n’ubundi rero nibyo bituma nkora ibi byose ». Akomeza yemeza ko nyina umubyara na mukuru we (avugako bahuje nyina ariko badahuje se) aribo bajya bamwoherereza imyuka mibi n’amashitani ngo amutera gukora ibi byose.
Iyo uganiriye n’abaturage baturanye, bavugako Ntawuhorakize bamuziho kuba ari umuntu wigize ikigomeke, akaba yarananiranye kuko ngo nta gahunda n’imwe ashobora kwitabira ngo ahuze n’abaturage bagenzi be, kandi ngo n’amatiku n’imanza zabo zimaze iminsi, akaba agenda ahiga avuga ko ngo nyina yatonesheje mukuru we witwa Sekanyenzi Jean de Dieu akamuha isambu nini we akaba abona ntaho azabona ho kubaka.
Ubwo twegeraga umuforomo wakiriye izi nkomere Nyirabakwiye Marie Chantal yadutangarije ko uyu mukecuru Akimana Stephanie akaguru ke agaha amahirwe make y’uko kagumaho kuko ngo ukurikije uko kameze abona byanga bikunze gashobora gucibwa.
Naho Ntawuhorakize Vincent ngo bigaragara ko azavurwa agakira kuko igikorwa ari ukudoda aho yatemye ku gitsina cye, ubundi agahabwa imiti.
Twahavuye hageze imodoka y’ingobyi y’abarwayi yo kujyana uyu mukecuru kubitaro bya Muhororo, aho ajya gukurikiranwa n’abaganga kuko nyuma yo gukorerwa ubutabazi bw’ibanze yahise ahabwa Transfert.
Ubugenzacyaha bwo bugomba gukurikirana uwakoze icyaha, nyuma yo gukorerwa ubutabazi no kuvurwa.
Tuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Spt. Theos Badege, yadutangarije ko iyo bimeze gitya amategeko aba yatangiye, dosiye ikaba igiye gukorwa, ariko uwakoze icyaha agakomeza kurindirwa kwa muganga ngo adacika, ndetse n’ubwo bikekwa ko afite ikibazo cyo mu mutwe nabyo ngo bigomba kwemezwa n’abaganga, ariko kandi ngo ikihutirwa ni ukurokora ubuzima bw’umuntu.
Badege yagize ati : « Ubutumwa ni uko abantu bagirwa inama yo kubana mu mahoro, n’umuryango ugakomeza gukomakoma n’ubwo urugomo ruba hagashyirwaho ingufu zo gukumira ibyaha nk’ibi. »
Uyu Ntawuhorakize Vincent agomba gukurikiranwaho icyaha cyo gukomeretsa, niba yari afite ikibazo cyo mu mutwe bikaba bigomba kwemezwa n’abaganga naho abacambanza bakareba ubumere bwabyo.
Foto:Dushimiyimana O.
























TANGA IGITEKEREZO