Mu muhango wo gutanga Inkunga yo gushyigikira ikigega cyiswe Agaciro Development Fund (AgFD), Ishyirahamwe "Young Professionals Umurinzi" ryatanze amafaranga angana na 670,970,000 bashimirwa n’Umukuru w’Igihugu kuba bakomeje kwihesha Agaciro.
Perezida Kagame muri uwo muhango wabereye muri Serena Hotel ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2012, yibukije ko Agaciro ari aka buri muntu kandi kaganisha kuri ejo heza, bityo avuga ko kwihesha agaciro ari ukubaka izina ryiza bahesha isura nziza igihugu cy’u Rwanda.
Perezida yagarutse ku gaciro k’Umunyarwanda kagaragarira mu muco, mu ndangagaciro no mu kwihesha agaciro, Ishyirahamwe Young Professionals Umurinzi na ryo rishyira imbere mu guteza imbere amajyambere y’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko umuntu ashobora kugira impamyabumenyi nyinshi, ariko ntizigire agaciro bitewe n’uburyo umuntu abukoresha.
Avuga ko habaho itandukaniro hagati y’ibihugu byinshi, kuko bamwe bazi gukoresha neza ibyo bize bikabageza ku rwego rwiza.
Perezida Kagame yasabye ko n’Abanyarwanda baharanira guhora bafite agaciro imbere y’abandi.
Yagize ati "Natwe ni byo tugerageza gukora, turashaka kutagaragara nk’abari munsi y’abandi."
Abona ko Abanyarwanda bagomba guharanira gutera imbere, ntibumve ko bari munsi y’abandi cyangwa ko ibyo bafite bihagije. Perezida Kagame asaba ko bakwiye kongera ibyo bafite kandi bakarangwa no gutanga serivise nziza.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, yavuze ko amafaranga atangwa mu kigega Agaciro azifashishwa mu bikorwa by’iterambere.
Turikumana Esron, Umuyobozi wungirije wa Young Professionals Umurinzi, yavuze ko ishyirahamwe ryabo rifite intego yo kuvana abantu mu bukene no guha agaciro buri munyarwanda, na bo bakakihesha bakora ibikorwa bituma bazamuka batarindiriye imfashanyo.
Turikumana yagaragaje ko bafite inshingano zo gufasha Abanyarwanda mu bikorwa by’ imbere mu gihugu, kuko bateganya kubaka mu minsi ya vuba Poste de Santé i Rusizi mu gufasha abahatuye kubona aho bivuriza hafi, bakazanakomeza gushyigikira ikigega Agaciro.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Ikigega AgDF ibitangazamakuru birimo Isango Star, batanze miliyoni zisaga Umunani zakusanyijwe mu bakozi bahakora no mu bayobozi,City Radio itanga miriyoni cumi n’ebyiri.
Kimwe n’abantu ku giti cyabo, ibigo bitandukanye na bo bashyigikiye AgDF uko bifite, Cristal venture yatanze Miliyoni 50, Banki ya KCB itanga miliyoni 40 n’ibindi bigo byinshi bitandukanye byatanze inkunga yo gushyigikira AgDF.
Mu gukusanya inkunga yo gushyigikira ikigega hakusanyijwe n’amafaranga yavuye muri cyamunara aho ibintu bisaga 7, birimo inzu, inka, amatike abiri yo gutembera i Rubavu mu ndege ya Kajugujugu, hamwe n’amatike abiri yo kuzajya kureba umupira wa Manchester UTD na Arsenal mu Bwongereza, gutembera i Mombasa no muri Nyungwe.
Ayo mafaranga akiyongera mu yandi mu gushyigikira ikigega Agaciro.
Ishyirahamwe "Young Professionals Umurinzi" rigizwe n’abantu batandukanye bagifite imbaraga zo gukora, cyane cyane urubyiruko, bafite intego zo guteza imbere amajyambere arambye.
























TANGA IGITEKEREZO