Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore arwanya ihohoterwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rifatanyije n’Impuzamashyirahamwe y’Imiryango y’Abakirisitu b’Abagore (YWCA) batangiye gusobanurira Abanyarwanda b’ibyiciro bitandukanye itangazo ry’inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari arwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Umunyamabanga Mukuru wa YWCA Rwanda, Prudentienne Uzamukunda, atangira iki gikorwa yavuze ko bifuza gusobanurira abagenerwabikorwa babo ingingo zibarengera, dore ko usanga benshi bahohoterwa bagaceceka nyamara iri tangazo ryashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu 12 byo mu karere ryerekana impamo mu kurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina; ibi byose bigendeye ku gutanga umusanzu mu guteza imbere umuco w’amahoro n’ubworoherane byubaka uburinganire n’ubwuzuzanye.
Mu kwerekana inyungu n’akamaro abanyamuryango ba COCAFEM-GL bazagira nyuma yo gusobanukirwa n’iri tangazo, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Kabutware Claude, agaruka ku ngingo zagarutsweho zo kwihutisha akavuga ko ari uburyo bwo gusangira amakuru n’ubumenyi ku ihohoterwa bagafasha mu buvugizi ahari ihohoterwa nk’imiryango itegamiye kuri leta bagaragaza ubutumwa n’isura nyayo y’ikibazo cy’ihohoterwa hagendewe ku myanzuro 19 iri muri iri tangazo; ndetse nk’Abanyarwanda bazi ibibi by’ihohoterwa bakaba urumuri rumurikira akarere mu kurirwanya.
Aha bagaruka ku byo basaba abanyamuryango gushyira mu bikorwa, nko gushaka icyababyarira inyungu ngo ejo badahohoterwa bagaceceka birinda kubura amaramuko, gufasha abahohotewe kugera mu nzego zibarenganura, gutangaza no kumenyekanisha ibiri muri iri tangazo no guhugura abashoboka bose mu kurwanya ihohoterwa.
Ku bwa Mukamutali Monique, umukozi wa YWCA mu mushinga urwanya ihohoterwa ku mugore n’umwana w’umukobwa ukorera mu Karere ka Ruhango, ngo mu guhitamo aho bakorera n’aho bahugura bashingiye ku mibare bahawe; aho byagaragaraga ko mu ntangiriro zawo mu mirenge ya Mbuye, Mwendo na Ntongwe hagaragaraga cyane ihohoterwa mu miryango rishingiye ku gitsina.



















TANGA IGITEKEREZO