00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu nzoga z’ibitoki zengerwa mu nganda zirakemangwa

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 31 October 2012 saa 06:30
Yasuwe :

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guca inzoga z’inzangwa zengwaga zitanyuze mu nganda hagamijwe kubungabunga ubuzima, ubu zimwe muri izo nzoga zengerwa mu nganda nto n’iziciriritse na zo zirakemangwa.
Mu kiganiro na bamwe mu banywa izi nzoga zo munganda, hari abavuze ko hari izo basomaho bakaribwa kandi bakagira ubushyuhe bwinshi mu nda. Hari n’abavuga ko zibasindisha vuba zikanabamena umutwe bikabije.
Niyomugabo yavuze ko azinywa bitewe n’uko ari zo zigaragara (…)

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guca inzoga z’inzangwa zengwaga zitanyuze mu nganda hagamijwe kubungabunga ubuzima, ubu zimwe muri izo nzoga zengerwa mu nganda nto n’iziciriritse na zo zirakemangwa.

Mu kiganiro na bamwe mu banywa izi nzoga zo munganda, hari abavuze ko hari izo basomaho bakaribwa kandi bakagira ubushyuhe bwinshi mu nda. Hari n’abavuga ko zibasindisha vuba zikanabamena umutwe bikabije.

Niyomugabo yavuze ko azinywa bitewe n’uko ari zo zigaragara nk’izihendutse, ariko akavuga ko ntaho zihuriye n’urwagwa.

Yagize ati ”Ntabwo wakwanga kuzinywa kandi ari zo zihendutse nk’urwagwa twari tumenyereye, ariko iyo ndi mu cyaro nkanywa urwagwa rw’umwimerere uretse nko gusinda,nta zindi nkurikizi rungiraho”.

Nzayire Philipe ushinzwe ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), avuga ko izi nzoga ubusanzwe ziba zujuje ubuziranenge. Avuga ko ariko kugeza ubu hakiri abazikora bihisha batazwi aho bakorera bityo inzoga zabo ntizisuzumwe.

Abanywa izi nzoga kandi bafite amakenga y’uko izo bazana gupimisha muri RBS, atari zo bakomeza gukora.

Bakeka ko iyo zimaze gupimwa ba nyir’inganda bahindura ibyo bakoreshaga, bikaba ari byo byaba byihishe inyuma y’izo ngaruka bashinja izo nzoga.

Ibi Nzayire avuga ko atari byo, ngo kuva uyu mwaka watangira ntibacyemera ko hari uruganda rwizanira inzoga kuzipimishiriza.
Ati “ Uruganda rwose tuzi rukora izi nzoga turusanga aho rukorera tukanihitiramo inzoga dukoreraho isuzuma, kandi dukunze kujyayo tubatunguye”.

Kuva inzoga zengwa n’abaturage zaba nk’izihagaze, bamwe bishyize hamwe batangira kwenga inzoga zigapfundikirwa. Izi zigaragara nk’izifite isuku cyane nyamara ntizibura kunengwa.

Inzoga zengwaga n’abaturage bitanyuze mu nganda zakemangwaga ko bimwe mu byongerwagamo harimo amatafari, inyongeramusaruro, amasabuni n’ibindi bikoresho bidasobanutse byifashishwaga kugira ngo bongere ubukana bwazo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages