00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe muri gahunda za Leta ziheza abafite ubumuga

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 6 March 2013 saa 06:40
Yasuwe :

Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga riravuga ko nyuma y’ubushakashatsi ryakoreye mu turere dutandukanye mu Rwanda hagamijwe kureba uko gahunda zitandukanye za Leta zigamije kurwanya ubukene zibageraho ryasanze hatazirikanwa ababana n’ubumuga bakaba basaba buri wese kubakorera ubuvugizi.
Iri huriro ryasabye ibi kuwa mbere tariki ya 4 Werurwe 2013 mu kiganiro nyunguranabitekerezo ryagiranye n’abanyamakuru.
Tara Lyle umujyanama unashinzwe ubuvugizi mw’ihuriro ry’Imiryango (…)

Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga riravuga ko nyuma y’ubushakashatsi ryakoreye mu turere dutandukanye mu Rwanda hagamijwe kureba uko gahunda zitandukanye za Leta zigamije kurwanya ubukene zibageraho ryasanze hatazirikanwa ababana n’ubumuga bakaba basaba buri wese kubakorera ubuvugizi.

Iri huriro ryasabye ibi kuwa mbere tariki ya 4 Werurwe 2013 mu kiganiro nyunguranabitekerezo ryagiranye n’abanyamakuru.

Tara Lyle umujyanama unashinzwe ubuvugizi mw’ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR: National Union of Disabilities Organizations of Rwanda) yemeza ko mu bushakashatsi bakoreye mu turere dutanu tw’igihugu duhagarariye intara zose basanze abafite ubumuga batarazirikanwe muri gahunda zitandukanye zigamije kuvana abanyarwanda mu bukene harimo gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu (EDPRS I), VUP, Ubudehe na Girinka.

Muri ubu bushakashatsi, abayobozi b’uturere bavuze ko nta gahunda ihamye yihariye yabashyiriweho ibasha kwivana mu bukene kuko ahenshi usanga hari n’abatarashyizwe mu byiciro.

Ku burezi bwa bose ngo n’ubwo hatangwa amakuru ko abafite ubumuga bigana n’abatabufite ngo usanga abarimu babigisha nta bumenyi bafite ku myigire yabo harimo kutamenya amasiri akoreshwa kuri bo.

Nsengiyumva Jean Damascène ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR avuga inzego zose zabakorera ubuvugizi maze abafite ubumuga bagahabwa serivisi nk’abandi Banyarwanda bose nta guhezwa byaba na ngombwa bagashyirirwaho uburyo bwihariye.

Kutagerwaho n’izi gahunda ngo asanga ari uko batoroherezwa mu kubona amakuru. Urugero atanga ngo n’uko nk’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe hari igihe atabona amakuru ko bagiye gushyira abaturage mu byiciro bigakorwa adahari.

Kubera izo mpamvu zitandukanye ngo byakabaye byiza bibutswe by’umwihariko muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri igiye gutangizwa mu minsi iri imbere (EDPRS II). Kandi bakazagerwaho na gahunda za bacitse za Girinka, VUP, Ubudehe n’izindi.

Nsengiyumva akomeza asaba abafite ubumuga guhaguruka bakarwanirira burenganzira bwabo kandi bakitabira umurimo ubarinda gusuzugurwa. Uturere twakorewemo ubu bushakashatsi ni Gasabo, Gatsibo, Gakenke, Ngororero na Nyaruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages