Minisitiri w’intebe w’u Rwanda arasaba Isanduku y’Igihugu y’Ubwiteganyirize gukora ibikorwa bibasha kugerwaho n’ab’amikoro make kugirango Umujyi utazaba uw’abakire gusa.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje ubwo we hamwe n’abandi bakozi ba Leta basuraga ibikorwa bya RSSB (Rwanda Social Security Board) biherereye mu kagali ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012.
Nyuma yo gusura amazu yuzuye n’ahandi henda kubakwa i Gacuriro ndetse n’i Kinyinya, basuye kandi n’uruganda rukora amatafari yo mu bwoko bwa bloc ciment ari narwo RSSB yifashisha mu kubaka ibikorwa byabo bivugwa ko rwatwaye amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi z’Amanyarwanda.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe n’abo bari kumwe bashimye cyane ibyo RSSB imaze kugeraho harimo amazu 100 amaze kubakwa.
Yagize ati: “Turashima cyane intambwe mumaze gutera harimo ariya mazu nabonye mwubatse. Gusa ndabasaba kubakira ibyiciro byose kugira ngo tutazisanga twubaka umujyi w’abakire gusa.”
Umuyobozi wa RSSB Kantengwa Angélique yasobanuye ko amazu 100 yubatswe yose yarangiye ndetse akaba yaranaguzwe.
Yagize ati: “Amazu yose yarangiye bahita bayagura, gusa dufite umushinga urimo kunonosorwa wo kubaka andi dukurikije ibyiciro n’ubushobozi bw’abantu batandukanye.”
Yakomeje asobanura ko bazabanza kubaka amazu 100 y’icyiciro gihendutse (low level houses), hagakurikiraho andi 500 y’icyiciro cyo hagati hanyuma bakubaka ahenze y’abantu bishoboye.
Umuyobozi wa RSSB yasobanuye kandi ko mu mazu yamaze kubakwa buri nzu ifite agaciro kagera kuri miliyoni 69 z’Amanyarwanda, ushaka kuyigura akaba yakwishyura ako kanya cyangwa mu byiciro bibiri, aho ubanza kwishyura 30% hanyuma ukaka inguzanyo mu mabanki ukishyura 70% asigaye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ari naho ibyo bikorwa biherereye yagaragaje ikibazo abaturage bahura nacyo mu ngurane z’ibibanza, aho yagize ati:”Iyo dushyize mu gaciro dusanga abaturage baharenganira, kuko bahabwa amafaranga make ku buryo batagira ahandi babona ikibanza, bityo ugasanga twaba dukemura ibibazo dutera ibindi birushijeho kuba bibi.”
Iki kibazo Minisitiri w’Intebe akaba yagishinze Barikana Eugène, umuyobozi w’ibiro bye; gusa Minisitiri w’Intebe yatanze igitekerezo ko bajya bareba ahantu babaguranira aho kubaha amafaranga gusa.
Nyuma y’uko Umuyobozi w’Ikigo Igihugu cy’Ubwitegenyirize bw’Abakozi agaragaje impungenge zo kubona icyangombwa cy’umutungo kubera ko bamwe binangiye bakanga kurekura ibibanza byabo, Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabijeje ko bazakoresha uburyo bwose bushoboka bagakemura icyo kibazo bagatangira ibikorwa byabo mu gihe bifuza.
Umuyobozi w’Ikigo Igihugu cy’Ubwitegenyirize bw’Abakozi kandi yifuje ko Leta yabafasha mu kubaka inzu ziciriritse n’izisumbuye kugira ngo zibashe kugerwaho na benshi. Aha Minisitiri w’imari n’igenamigambi Rwangombwa John yagaragaje ko bagomba kuzakora umushinga bakagaragaza ibyifuzo byabo maze bikigwaho.
Ikigo Igihugu cy’Ubwitegenyirize bw’Abakozi kirateganya kubaka mu gihe cya vuba izindi nyubako hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu duce dutatu aritwo Batsinda, Kinyinya na Vision City.



















TANGA IGITEKEREZO