Mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kujya inama mu mibereho myiza n’imibanire izira amakemwa mu muryango, twabakusanyirije ibintu icumi umugore yagombye kwitaho kugira ngo umuryango we urangwemo urugwiro, uzire intonganya n’umwiryane.
1. Kwirinda kubwira umugabo ngo burije dutahe iyo mwasohokanye, kuko nawe aba abibona.
2. Kwirinda kubwira umugabo ikikubabaje udatuje, urakaye cyangwa urira.
3. Kwirinda kutabona umwanya wo kwita ku mugabo kubera abana bato mufite, akazi kenshi, amasengesho menshi…
4. Kwirinda gutefona umugabo buri kanya ngo urihe? Urikumwe na nde? Watinze he?
5. Kwirinda ko umugabo asohoka mu nzu utabanje gusuzuma neza ko ari smart (yambaye neza, asa neza…)
6. Kwirinda kubwira umugabo kenshi amakosa y’abantu ba hafi bo mu muryango we.
7. Kwirinda kureba muri telephone y’umugabo abo yahamagaye, abamuhamagaye, sms, no muri compte e mail ye kureba correspondances ze. It is not fair!!
8. Kwirinda kuzana kenshi I wawe inshuti zawe z’abakobwa cyangwa abagore.
9. Kwirinda ko abakobwa barumuna bawe cyangwa bakuru bawe baza kuba iwawe.
10. Kwirinda impano iyo ari yo yose iturutse ku wundi mugabo uwo ari we wese.
Ibi nubikurikiza, sister, umugabo azakubonamo inyamamare muri 2013!
Ubutaha tuzabagezaho ibirebana n’abagabo.
Ibi tubikesha Alphonse Sebaganwa uri mu Bubiligi.
(Ku ifoto: Alphpnse Sebaganwa)



















TANGA IGITEKEREZO