Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika babaza abantu bo mu mpande zitandukanye z’isi bubatse ingo ikibanezeza n’ikibababaza, abenshi bahurije ku kuryamana bose nta kintu bambaye nk’ikintu kibatera umunezero usesuye.
Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 avuga ko abakoze ubu bushashatsi bavuze ko nta washidikanya ko hari ibanga rikoreshwa n’imiryango ifite umunezero, kandi iryo banga ngo rigizwe n’utuntu duto duto bakorerana nko gusohokana bakajya ahantu runaka, gutemberana agatoki ku kandi, gusomana mu ruhame n’ibindi.
Pepper Schwartz n’ikipe yari ayoboye bo muri Kaminuza ya Washington, bagaragaje ko 44% by’abagabo na 29% by’abagore batiyumvamo urukundo.
Izi mpuguke zavuze ko kugira ngo abashakanye bishimane bagomba gukorerana utuntu duto duto. 34% by’abagore babajijwe bavuze ko bashimishwa no kuryama bambaye ubusa, mu gihe 38% by’abagabo na bo bavuze ko bibashimisha bigatuma bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Banavuze ko gusomana na byo bigira uruhare runini mu kuzanira abashakanye umunezero, ntibikorwe hagiye kubaho imibonano mpuzabitsina gusa.



















TANGA IGITEKEREZO