Umwana w’umukobwa ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa Liu Jiangli, ababyeyi be baramutaye kubera indwara idasanzwe yavukanye.
Amakuru dukesha Dailymail aratangaza ko ababyeyi ba Liu Jiangli bakimara kubona ko umwana wabo afite ubu uburyayi , ku myaka ibiri y’amavuko Nyina yahise ahunga ava mu rugo, hashize iminsi micye Se nawe amujyana aho barerera abana ntiyasubira kumureba.
Liu Jiangli w’imyaka 6 , arwaye indwara yo kumera ubwoya bwinshi cyane ku mubiri we, iyo ndwara ngo ifata umuntu umwe ku bantu miliyari.
Uyu mwana w’umukobwa magingo aya arerwa na Sekuru hamwe n’umwe muri babyara be nyuma y’uko ababyeyi be bamutereranye afite imyaka ibiri gusa.
Abantu batuye mu cyaro cya Guiyang mu majyepfo y’u Bushinwa, aho Liu avuka, bamuhaye akato karenze kugera nubwo batinya kuba bamwegera, kubera ubwoya afite.
Iyi ndwara yitwa "hypertrichose" iterwa ahanini n’imisemburo ariko ntikunze kuboneka. Iyi ndwara kandi ntirabonerwa umuti kugeza magingo aya.



















TANGA IGITEKEREZO