00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo baba babeshya kurusha abagore?

Yanditswe na

Ornella Munezero

Kuya 20 March 2013 saa 09:47
Yasuwe :

Abantu benshi bakunze kuvuga ko abagore badakunze kuvugisha ukuri ariko ubushakashatsi bwakozwe na 7 sur 7, bugaragaza ko abagabo ari bo bakunze kubeshya cyane kurusha abagore.
Ubu bushakashatsi bivugwa ko bwizewe bwagaragaje ko abagabo babeshya inshuro eshatu ku munsi, na ho abagore bakabeshya ebyiri.
Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi yerekana ko abagabo bavuga ibinyoma 1092 ku mwaka, mu gihe iby’abagore ari 778 gusa. Ibinyoma bya buri munsi by’abagabo bitandukanye n’ibyabagore. (…)

Abantu benshi bakunze kuvuga ko abagore badakunze kuvugisha ukuri ariko ubushakashatsi bwakozwe na 7 sur 7, bugaragaza ko abagabo ari bo bakunze kubeshya cyane kurusha abagore.

Ubu bushakashatsi bivugwa ko bwizewe bwagaragaje ko abagabo babeshya inshuro eshatu ku munsi, na ho abagore bakabeshya ebyiri.

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi yerekana ko abagabo bavuga ibinyoma 1092 ku mwaka, mu gihe iby’abagore ari 778 gusa. Ibinyoma bya buri munsi by’abagabo bitandukanye n’ibyabagore.

Abagore babeshya ku bijyanye n’amafaranga ndetse no guhaha, na ho abagabo ngo babeshya ku birebana na gahunda zabo za buri munsi ndetse n’imishinga yabo. Bose babeshya batekereza ko ari byo byoroshya ibibazo.

Karen Pine umwarimu w’inyurabwenge,yatangaje ko kubeshya ari bibi,n’ubwo mu by’ukuri ubushobozi bwo kubeshya abandi bufasha abantu kubaho bitandukanye n’ibindi binyabuzima.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages