00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore babiri b’impanga basaziye mu kazi ko kwicuruza

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 3 October 2012 saa 08:30
Yasuwe :

Abaholandikazi Louise na Martine Fokken bavutse ari impanga, kuva mu bwngavu bwabo kugeza ubu ari abakecuru baracyakora akazi k’uburaya.
Umujyi w’Amsterdam bakuriyemo, uzwiho kuba umujyi uzwiho ukorerwamo akazi ko kwicuruza ku mugaragaro.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa BBB, Louise na Martine batangiye gukora uburaya bafite imyaka 15 y’amavuko, none ubu bagize imyaka 70 bicuruza.
Aba bakecuru bavuga ko ubuzima butabasekeye, ariko bo bahora bisekera kuko kubabara ntacyo bihindura ku (…)

Abaholandikazi Louise na Martine Fokken bavutse ari impanga, kuva mu bwngavu bwabo kugeza ubu ari abakecuru baracyakora akazi k’uburaya.

Umujyi w’Amsterdam bakuriyemo, uzwiho kuba umujyi uzwiho ukorerwamo akazi ko kwicuruza ku mugaragaro.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa BBB, Louise na Martine batangiye gukora uburaya bafite imyaka 15 y’amavuko, none ubu bagize imyaka 70 bicuruza.

Aba bakecuru bavuga ko ubuzima butabasekeye, ariko bo bahora bisekera kuko kubabara ntacyo bihindura ku buzima babayeho bityo bagahitamo kwisekera.

Muri filime ngufiya (Film Documentaire) iherutse gushyirwa ahagaragara ivuga ku buzima bw’aba bagore b’impanga, Martine yagize ati: “ Birumvikana ko igihe twari dufite imyaka 15 tutatekerezaga ko tuzakora aka kazi ko kwicuruza, natwe twaterezaga nk’abandi bana b’iyo myaka ibyo tuzababyo mu buzima buri imbere”

Aba bakecuru ariko bigeze abagabo barabana ariko barananinwa Martine ati: “Umugabo wanjye ubwe niwe wanyikubitiraga ngo njye kwicuruza kugira ngo tubone amafaranga menshi, ariko ntitwarambanye.”

bavutse ari impanga none basaziye mu buraya

Abana ba Louise bajyanywe mu kigo kita ku bana, afite amafoto yabo ya cyera kuko adaheruka kubabona; avuga ko ubu bashobora kuba ari bakuru kuko abaheruka mu myaka ibiri ishize.

Martine aracyabasha kwicuruzango kuko amafaranga y’izabukuru bagenerwa ntacyo yamumarira, Louise we ntacyicuruza kubera indwara ya gute ariko ngo hari ibintu akorera abakiriya bakamwishyura.

Martine avuga ko yumva ashaka guhagarika aka kazi, ariko ngo ntiyabibasha kuko akibona abakiliya n’amafaranga yo kwishyura umusoro, inzu, n’ibindi we n’impanga ye bakenera mu buzima bwa buri munsi.

N’ubwo ngo hari uguhangana gukomeye ku isoko ku miryango y’iruhande rwabo irimo indaya zikiri inkumi, Martine yemeza ko bakibona abaguzi kubera gukora aka kazi neza.

Martine ati “turashaje, ariko tuzi amayeri yose, tuzi ibishimisha abakiriya, tuzi kubavugisha neza, kwambara neza, no kubashimisha.”

Kuko hari igihe baryamanaga n’abagabo bafite ibyuma, intwaro nto n’ibindi, bazanaga intonganya mu gihe cyo kwishyura, Martine avuga ko hari abashakaga kubica, ariko Imana igakinga ukuboko.

N’ubwo bahora baseka, bishimye ku maso, bombi muri iyi filimi yabakozweho bavuga ko nta munezero imbere muri bo bafite, kuko basaziye mu kazi kabi kandi bakaba barananiwe kukareka kubera imibereho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages