Gafotozi ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani, yakoze umushinga yise “Fullbeauty”, agamije kwerekana ko n’abagore babyibushye ari beza.
Amakuru dukesha urubuga 7sur7 atangaza ko, Gafotozi witwa Yossi Loloi w’imyaka 36, ukomoka mu gihugu cy’u Butariyani, yakoze umushinga ugamije kwerekana ko n’abagore babyibushye ari beza, abantu badakwiye gushakira ubwiza ku bagore bananutse gusa. Akaba abafotora bambaye uko bavutse.
Yossi Loloi ati "Umushinga wanjye ntugamije gushotorana, ndashaka kugaragaza ko n’abagore babyibushye ari beza, kimwe n’abagore bananutse.” Yakomeje avuga ko icyo agamije ari ugutanga icyizere ku bagore babyibushye, ngo ntibakajye bitinya.
Akaba avuga ko icyo umushinga we wa FullBeauty ugamije, ari ukwerekana ko umuntu akwiye kwishimirwa uko ari. Akaba ashaka kwerekana ko buri wese afite uburenganzira bwo kwemerwa nk’uko ari, yaba abyibushye cyangwa ananutse.



















TANGA IGITEKEREZO