Ubushakashatsi bwakoze n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza n’iterambere ku bijyanye n’abagore n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya, bugaragaza ko 66% by’abagabo bajya gushaka indaya baba basize abagore babo mu ngo.
Ubu bushakashatsi buvuga impamvu zituma abagabo bajya mu ndaya zitandukanye, ndetse n’abagabo twaganiriye barabyemeza.
Abagabo twaganiriye batubwiye ko kugira ngo umugabo ajye mu ndaya bishobora guterwa n’umugore uba utazi gufata neza umugabo mu buriri, abandi bavuga ko bishobora guterwa n’ingeso umuntu aba asanganwe, inshuti mbi, hamwe n’akazi umuntu akora.
Umugabo witwa Kamana Paul yatubwiye ko hari abagore basuzugura abagabo mu buriri, ibyo bigatuma umugabo ajya gushaka abatamusuzugura. Yagize ati “ubwira umugore ko umukeneye akazana impamvu, akakubwira ngo arwaye mu nda, ubundi akakubwira ko ananiwe bityo bityo icyumweru kigashira.”
Kamana akomeza avuga ko umugabo agera aho akumva azinutswe umugore, akigira mu ndaya ngo ni zo zizi icyo gukora.
Undi mugabo tutari butangaze amazina ye nk’uko yabidusabye, yatangaje ko hari abagabo batanyurwa n’umugore umwe bakumva bahora bazenguruka mu bagore batandukanye, ibi akaba abona ari umuco mubi kandi ngo usigaye ugaragara mu byiciro bitandukanye by’abagabo.
Ikindi avuga gituma abagabo bajya mu ndaya kandi bafite abagore ni ubukire buje nyuma y’ubukene, na bwo ngo bukaba bushobora gutuma umuntu arengwa akajya mu ndaya iyo muri we hari hasazwemo irari ry’abagore.
Uyu mugabo ukora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka yakomeje atubwira ko abagabo bamwe bajya mu ndaya abenshi ngo baba barabitangiye bakiri abasore bamara no gushaka ntibabireke.
Kimwe mu byagarutsweho n’abagabo banshi ni ukudashimishwa n’abagore ndetse no kuba Bamwe baba barashakanye badakundana byaratewe n’impamvu zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO