Bisanzwe bimenyerewe ko Salo zogosha zihurirwamo n’abantu bose ariko Karumugabo Didas, kimyozi ukorera mu Mujyi wa Kigali, afite umwihariko wo kogosha abagore, kubera ubwinshi bw’ababa bashaka ko abogosha bajya ku murongo. Yogosha abagabo batatu mu kwezi mu gihe abagore bagera kuri 600.
Kimyozi uzwi ku izina rya Kibonke ukorera mu karere ka Nyarugenge, haruguru y’isoko rishya rya Nyarugenge aho bita muri Kazi ni Kazi, yatangiye kuba kimyozi mu mwaka wa 1999, kuva yatangira kogosha ngo umuntu wa mbere yogoshe ni umugore, abonye ko amwogoshe neza ahita afata umwanzuro wo kujya aribo yagosha gusa.
Iyo ugeze kwa Kibonke uhasanga umurongo w’abagore baje kwiyogoshesha, baturutse mu hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Umunyamakuru wa IGIHE yamubajije ibanga akoresha kugira ngo abagore bajye ku murongo, kandi hirya no hino mu mujyi wa Kigali hari ba Kimyozi benshi, asubiza agira ati ”Nakira neza abakiliya ntitaye ku bwinshi bwabo, ngo nogoshe vuba vuba ntanguranwa amafaranga. Intego yanjye ni ugutanga serivisi nziza, ni cyo cyatumye ngira abakiliya bangana batya.”
Yakomeje avuga ko abaza ngo abogoshe baba baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Kayitesi twasanze ku murongo yagize ati ”Naturutse Kimironko, ni ho ntuye, maze imyaka itandatu nogoshwa na Kibonke; namumenye ari mugenzi wanjye umundangiye abwira ko yogosha neza abagore, nanjye namurangiye abandi bagera kuri 20.”
Kibonke yavuze ko ugereranyije yogosha abagore 20 ku munsi, abagabo akab atarenza ikigereranyo cya batatu mu kwezi kandi abo yatangiranye na bo mu 1999 agitangira kogosha. Abo bagabo ni bamwe bafite imisatsi myishi baba bashaka kugabanyisha gusa.
Yiyemeje kogosha wenyine ngo kuko iyo hagize undi aha akazi, abakiliya be banga ko abogosha.



















TANGA IGITEKEREZO