Oscar Pistorius, umusore ufite ubumuga ukina umukino wo kwiruka (Athletisme) Oscar Pistorius wagaragaye no mu mikino olempiki iheruka kubera mu Bwongereza, arakekwaho kwica umukobwa w’inshuti ye,Reeva Steenkamp amurashe.
Mu gitondo cyo kuwa 14 Gashyantare2013, Reeva Steenkamp, yasanzwe yapfuye arashwe i Pretoria aho Pistorius, umuhungu w’inshuti ye atuye.
Ibitangazamakuru bimwe mu gitondo cyo kuwa 14 Gashyantare, byatangaje ko uwo Umukobwa wo muri Afurika y’Epfo yaba yishwe n’inshuti ye, Oscar amwibeshyeho ubwo yari amutunguye kugira ngo amwifurize umunsi mwiza wa Saint Valentin kuwa 14 Gashyantare, akamwikangamo umujurau, Polisi yavuguruje ayo makuru.
Umuvugizi wa Polisi, Denise Beukes, yatangaje ko ayo makuru, atari ukuri kuko atatanzwe na Polisi.
Polisi itangaza ko yatabajwe n’abaturanyi bavuga iby’iraswa ry’uwo mukobwa mu ijoro ryo kuwa 13 Gashyantare. Polisi ikaba igikomeje iperereza.
Oscar biteganyijwe ko yitaba urukiko kuwa 15 Gashyantare 2013.



















TANGA IGITEKEREZO