00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akubye umukunzi we hafi inshuro ebyiri z’uburebure

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 27 December 2012 saa 08:41
Yasuwe :

Umunyamideri Elysany Da Silva Cruz w’imyaka 17, ukomoka mu gihugu cya Brazil, akaba ari na we mukobwa wa mbere ku Isi muremure, kuko afite uburebure bwa metero 2.06, yatangaje abantu ubwo yasohokanaga n’umukunzi we, akubye hafi inshuro 2 uburebure, ari we Francinaldo Da Silva Carvalho w’imyaka 22.
Elysany abajijwe na banyamakuru uko urukundo rwabo rwifashe n’impamvu yatumye akundana n’umuhungu asumba cyane yagize ati “Nta musore ndabona umuruta amfata neza cyane, kandi nkunda ukuntu (…)

Umunyamideri Elysany Da Silva Cruz w’imyaka 17, ukomoka mu gihugu cya Brazil, akaba ari na we mukobwa wa mbere ku Isi muremure, kuko afite uburebure bwa metero 2.06, yatangaje abantu ubwo yasohokanaga n’umukunzi we, akubye hafi inshuro 2 uburebure, ari we Francinaldo Da Silva Carvalho w’imyaka 22.

Elysany abajijwe na banyamakuru uko urukundo rwabo rwifashe n’impamvu yatumye akundana n’umuhungu asumba cyane yagize ati “Nta musore ndabona umuruta amfata neza cyane, kandi nkunda ukuntu yitwara neza hagati ya bagenzi ndetse n’iyo turi kumwe.”

Yakomeje avuga ko inshuti ze zimubaza uko babigenza kugira ngo basomane ati ”hari uburyo bwinshi abantu bakundana bakoresha iyo umwe ari muremure gusumba undi.”

Elysany Da Silva Cruz yatangaje iyo arimo kugendana mu nzira n’umukunzi we, abantu babashungera cyane, bamwe bakamubaza niba uwo bari kumwe ari musaza we muto.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages