00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyini yibasira abagize imisinzirire mibi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 5 April 2013 saa 08:21
Yasuwe :

Agendeye ku bushakashatsi yakoze, umukinnyi w’amafilimi wo mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Carla MacKinnon, avuga ko uburwayi bwo kudasinzira neza “Sleep paralysis” bushobora gutuma umuntu arota abona ibintu bitandukanye, bigereranywa n’amajyini cyangwa se Amadayimoni.
MacKinnon yakoze ubushakashatsi bwo kumenya impamvu hari ibyo umuntu abona iyo asinziriye, nyuma y’uko yajyaga ahura n’ikibazo cyo kudasinzira neza, bitewe n’uko iyo yabaga aryamye yahoraga atekereza ko hari undi muntu (…)

Agendeye ku bushakashatsi yakoze, umukinnyi w’amafilimi wo mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Carla MacKinnon, avuga ko uburwayi bwo kudasinzira neza “Sleep paralysis” bushobora gutuma umuntu arota abona ibintu bitandukanye, bigereranywa n’amajyini cyangwa se Amadayimoni.

MacKinnon yakoze ubushakashatsi bwo kumenya impamvu hari ibyo umuntu abona iyo asinziriye, nyuma y’uko yajyaga ahura n’ikibazo cyo kudasinzira neza, bitewe n’uko iyo yabaga aryamye yahoraga atekereza ko hari undi muntu umubereye mu cyumba.

Nk’uko bitangazwa na livesience dukesha iyi nkuru, impamvu ituma abantu babona ibintu imbere yabo nyamara basinziriye iterwa n’uko hari ubwo umuntu agerageza kuyobora ibitekerezo bye, mu gihe nyamara umubiri wo uba utagikora kuko uba wageze mu gihe cyo kuruhuka; bityo ibyo ubonesha ubwonko bwawe ukaba utanabasha kubikoraho.

Mackinnon yaganiriye n’abahanga batandukanye ku buzima bwo mu mutwe na siyansi bamubwira ko indwara igereranywa no “Kurota”, igufata rimwe na rimwe iyo watekerezaga ko urimo kugenda, igihe wahuye n’icyokere mu buriri cyangwa se igihe waryamye nabi.

Avuga ko nk’iyo umuntu arose hari urimo kumukora mu bituza igihe aryamye, ahanini biba byaturutse ku kuntu waryamye n’uburyo urimo guhumeka.

Umwe mu bo baganiriye yamubwiye ko hari igihe yari asinziriye yumva ijwi ry’umwana ririmbira mu cyumba, ndetse uwo mwana ngo yaje kwicara impande ye amubaza ikibazo, igihe atagisubije ahita abona wa mwana ahindutse idayimoni riteye ubwoba.

Kuri ibyo bibazo byose bishobora kuvuka bitewe n’uko imisinzirire itagenze neza, Mackinnon avuga ko ari ngombwa ko umuntu yajya agerageza kugenzura imitekerereze ye ndetse no kugerageza guhumeka neza igihe asinziriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages