00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavuta ya Olive ku isonga mu kurwanya gusaza imburagihe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 23 October 2012 saa 01:57
Yasuwe :

Hari indyo zimwe na zimwe zirinda umuntu gusaza imburagihe, bitewe n’uko muri zo haba harimo ibivumbikisho bituma umuntu atarwaragurika.
Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo.fr atangaza ko kugira ngo umuntu agumane ubuzima buzira umuze ndetse n’ingufu, ari byiza gufata indyo irwanya ubusaza ndetse n’indwara zishingira ku busaza nka “Ostéoporose”, Diyabete, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.
Nk’uko inzobere mu mbonezamirire zibitangaza, ngo ni byiza gufata indyo ikungahaye ku (…)

Hari indyo zimwe na zimwe zirinda umuntu gusaza imburagihe, bitewe n’uko muri zo haba harimo ibivumbikisho bituma umuntu atarwaragurika.

Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo.fr atangaza ko kugira ngo umuntu agumane ubuzima buzira umuze ndetse n’ingufu, ari byiza gufata indyo irwanya ubusaza ndetse n’indwara zishingira ku busaza nka “Ostéoporose”, Diyabete, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Nk’uko inzobere mu mbonezamirire zibitangaza, ngo ni byiza gufata indyo ikungahaye ku ntungamubiri zirimo imbuto, imboga rwatsi, n’ibinyampeke, hakagabanywa ibiribwa bikungahaye kuri “Karori” cyane cyane ibigwiriyemo amasukari.

Kurya ibiryo birimo amavuta ya “Olive” biza ku isonga mu kurwanya ubusaza. Hashize imyaka 40 abashakashatsi mu mbonezamirire bemeje ko amavuta akomoka kuri Olive arwanya ku buryo bugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ndetse na Kanseri.

Amavuta ya ’olive’ akomoka ku gihingwa cya “Olive”, akarwanya gusaza imburagihe aho umuntu agumana itoto. Si ibyo gusa, kuko ngo arwanya n’umubyibuho ukabije bita “Obésité.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages