00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaze imyaka 15 aba mu gituro

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 27 February 2013 saa 03:42
Yasuwe :

Si umuzimu, si umupfu uhagaze ni umuntu muzima umaze imyaka 15 yibera mu gituro. Niho yabonye ubuhungiro, nyuma yo kubura aho atura yasanze kwibanira n’abapfu ari byo bimubereye byiza.
Uyu ni Bratislav Stojanovic w’imyaka 42 ukomoka mu gihugu cya Seribiya, umaze imyaka 15 yarabonye ubuturo mu mva.
Amakuru dukesha urubuga rwa Gentiside avuga ko uyu mugabo wahoze ari umufundi, nyuma akaza kubura akazi, akanabura inzu yo kubamo, amaze, yahisemo kujya gutura mu gituro cy’ahitwa Niš mu (…)

Si umuzimu, si umupfu uhagaze ni umuntu muzima umaze imyaka 15 yibera mu gituro. Niho yabonye ubuhungiro, nyuma yo kubura aho atura yasanze kwibanira n’abapfu ari byo bimubereye byiza.

Uyu ni Bratislav Stojanovic w’imyaka 42 ukomoka mu gihugu cya Seribiya, umaze imyaka 15 yarabonye ubuturo mu mva.

Amakuru dukesha urubuga rwa Gentiside avuga ko uyu mugabo wahoze ari umufundi, nyuma akaza kubura akazi, akanabura inzu yo kubamo, amaze, yahisemo kujya gutura mu gituro cy’ahitwa Niš mu irimbi rimaze imyaka ijana rihambwamo.

Bratislav yagize ati ’’ Nagerageje kuhatunganya, ni ahantu hashyuha cyane, si ahantu ho gutura ariko na none aho kuba mu muhanda nahisemo kuhaba”.

Yakomeje avuga ko asohoka mu mva, ajya gushaka icyo kurya, akanagura buji yo kuza kumuha urumuri ni joro.

Nubwo aba ahantu hatangaje, yavuze ko ahishimiye, kuko nta muntu umubangamira ngo habe na polisi.

Foto:huffingtonpost

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages