Terri Graham w’imyaka 44, akomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umubyeyi w’abana babiri, afatwa nka nyina w’imbwa yitwa Spider yonkeje imyaka isaga ibiri mu gihe nta we yonkeje mu bana be.
Nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 abigaragaza, uyu mugore yatangarije ikinyamakuru cyo mu Gihugu cy’u Bwongereza cyitwa Closer Uk, ko ashimishwa cyane no konsa imbwa y’umukobwa we.
Akomeza avuga ko Spider imaze ku ibere imyaka ibiri kandi ngo na yo, amashereka yayiguye neza ku buryo yumva azakomeza kuyonsa n’ubwo abantu bamufashe nk’umusazi.



















TANGA IGITEKEREZO