00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2025, umwaka w’impinduramatwara y’aba-Gen Z

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 28 December 2025 saa 03:54
Yasuwe :

Umwaka wa 2025 uri kugera ku musozo, ni ibihe abenshi basubiza amaso inyuma bakareba uko umwaka wagenze ibyo bakwiye gukosora n’ibyo bakwiye kwishimira byagezweho.

Gusa uyu mwaka urubyiruko rwavutse hagati ya 1997 kugeza 2010 ruzwi nk’aba Gen-Z rwo rwawugize umwaka w’impinduramatwara kandi bigakorwa ku neza cyangwa ku nabi.

Ni umwaka wabayemo imyigaragambyo ikomeye iyobowe n’urwo rubyiruko, ahanini wasangaga rushaka ko habaho impinduka mu buyobozi, mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, serivisi z’ubuzima, kurwanya ruswa n’ibindi nk’ibyo.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku myigaragambyo cya Carnegie Protest Tracker kigaragaza ko mu 2025 habaye imyigaragambyo igera kuri 53 kandi nibura yabaga yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10.

Ni imyigarambyo yasize bamwe mu bayobozi bakuweho, guverinoma zihindutse, hashyizweho politiki nshya n’ibindi.

Imwe mu myigaragambyo ikomeye yabaye harimo nk’iyabereye Mongolia muri Gicurasi 2025, yasize Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Luvsannamsrain Oyun-Erdene, yegujwe.

Yakomereje muri Kenya muri Kamena na Nyakanga 2025 aho urubyiruko rwakoze imyigaragambyo yo kwamagana leta n’ubutegetsi bwa William Ruto.

Iyi myigaragambyo yararikoroje ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa uru rubyiruko rwakoze bisa n’ibitangaje no kwangiza byinshi mu bikorwaremezo by’iki gihugu

Urubyiruko rwo muri Togo na rwo muri Kamena 2025 rwakoze imyigaragambyo yasize ihinduye byinshi mu itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Nepal muri Kanama 2025 na ho urubyiruko ruba rugannye mu muhinda n’ibyapa binini byanditseho amagambo yo kurwanya ruswa n’akarengane, ibyatumye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, KP Sharma Oli, yegura.

Muri Maroc na ho muri Kanama 2025 rwigaragambije rusaba ko habaho itangwa rinoze rya serivisi zirebana n’imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ruswa, ibyatumye hajyaho politiki zikemura ibibazo uru rubyiruko rwerekanye.

Muri Indonisia muri Kanama 2025 imyigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru Jakarta, urubyiruko rwamagana imishahara y’abadepite iri hejuru.

Imyigaragambyo ya Gen-Z yo muri Madagascar yabaye muri Nzeri 2025 yatumye Perezida w’iki gihugu ahindura guverinoma.

Tanzaniya kubera kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu urubyiruko rw’aba Gen-Z ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira na rwo ruyoboka imihanda, rutwika amazu ndetse rwangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Urwo muri Peru narwo ntirwasigaye mu mpinduramatwara kuko mu mpera za Nzeri 2025 rwari rwuzuye mu muhanda rwamagana ubutegetsi bwa Dina Boluarte.

Ni umwaka urubyiruko rwasaga n’urwavuganye ko umwaka wa 2025 ugomba gusiga ibitagendaneza mu gihugu bihawe umurongo bitabaye ibyo guverinoma iriho igakurwaho hakajyaho ishoboye kubikemura.

Ibigo bikora ubushakashatsi bitandukanye bigaragaza ko uyu mwaka waciye agahigo ko kuba umwaka wagaragayemo imyigaragambyo myinshi ugereranyije n’indi myaka ndetse umwihariko w’uyu mwaka wo ni uko imyinshi yabaga iyobowe n’urubyiruko.

Icyakora n’ubwo iyi myigaragambyo yasaga n’ije gukemura ibibazo byari bihari yasize inatwaye ubuzima bw’abatari bake abandi barakomereka.

Urubyiruko rwo muri Maroc rwo rwanze ruswa na serivisi mbi z'ubuzima
Urubyiruko rwo muri Kenya rwararikoroje ku mbuga nkoranyambaga uyu mwaka
Imishahara y'abadepite n'abandi bayobozi yatumye urubyiruko rwo muri Indonesia rwisuka mu muhanda ku bwinshi mu myigaragambyo
Umwaka wa 2025 wabaye uw'impinduramatwara ku rubyiruko rw'aba-Gen Z

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages