IKinyamakuru TMZ cyatangaje ko 50 Cent w’imyaka 47 avuga ko Angela Kogan na sosiyete ye itanga serivii zo kubaga no guhindura imiterere y’umubiri, bakoresheje ifoto ye bombi bafashe ubwo bari mu rugendo i Miami muri Gashyantare 2020, mu kwamamaza sosiyete ye na serivisi zayo.
Ikirego kivuga ko Kogan yakoresheje ifoto 50 Cent avuga ko yafashwe yibwira ko Kogan ari umufana we mu kwamamaza sosiyete ye, atabiherewe uburenganzira no gushyira mu majwi ko yibagishije igitsina mu rwego rwo kucyongera.
50 Cent yashimangiye ko atigeze abagwa igitsina cyangwa ngo akorerwe indi serivisi yo kubagwa kuri MedSpa.
Yakomeje avuga ko ikoreshwa ry’iyo foto ryamutesheje agaciro kandi bikangiza isura ye haba mu by’akazi n’agaciro ke nk’umuntu muri rusange bityo ko ashaka indishyi nubwo atasobanuye ingano yazo.
Umwaka ushize urubuga ‘The Shade Room’ rwashyize mu majwi Kogan ko yari mu bikorwa byinshi byo kubaga abantu barimo n’Umunya-Brezil wibagishije amabuno akanongererwa igitsina.
Iyo nkuru yagaragaje ifoto ya Kogan ari kumwe na 50 Cent ndetse yashyize ku rutonde ibyamamare byinshi mu bakiliya ba Kogan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!