00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Chewa, ubwoko budasanzwe budatinya gutekesha amazi bogesheje imirambo

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 17 April 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Aba-Chewa ni ubwoko bukomoka ku ba Bantu bimukiye muri Malawi na Zambia baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahasaga mu kinyejana cya 15.

Imibare kuri ubu igaragaza ko Aba– Chewa barenga miliyoni 1.5, bakaba banafite ubwiganze mu mubare w’abatuye Malawi.

Bimwe mu bintu bitangaje bazwiho ni umuhango wo gushyingura uzwi nka ‘Festive of the Dead’ ukorwa iyo umwe muri bo yitabye Imana.

Umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ahantu hatunganye ubundi bakawukorera isuku aho bakeba umuhogo ubundi bakanyuzamo amazi akoza imyanda yo mu nda yose.

Bakomeza kunyuzamo amazi ubundi bagakanda inda kugeza umwanda ushizemo, amazi asohotsemo akaza asa neza ubundi bagahita bayatekesha ibiryo byo kugaburira abaje gushyingura.

Mu bwoko bw’Aba-Chewa iyo umuntu apfuye abatuye muri ako gace bose baza gutabara kuko bizera ko urupfu atari ikintu karemano, ko ahubwo ruterwa n’amarozi.

Kubera ko banizera ko umuntu yarogwa n’abo mu muryango we gusa ni cyo gituma buri munyamuryango wese yitabira kubera bigaragaza ko ari umwere, abaye ari we waroze nyakwigendera bizera ko yagira ubwoba bwo kujya gushyingura kuko yahurirayo n’akaga.

Umugabane wa Afurika wagiye wamamara kubera imwe mu mihango n’imigenzo idasanzwe yari ikubiye mu muco w’amoko awutuye.

Kubera ingaruka z’ubukoloni n’iterambere byagiye biwuranga mu myaka ishize, umuco w’amoko atandukanye wagiye uhinduka cyane ugerageza kwisanisha n’uwabanyamahanga by’umwihariko amadini yazanywe n’abakoloni.

Ibi byatumye imyinshi mu migenzo igenda ivaho isimbuzwa imyemerere y’amadini y’imyaduka. Gusa ntibikuraho ko amwe mu moko atandukanye agikomeje iyi mihango itangaje.

Aba-Chewa ntibemera ko urupfu ari karemano
Aba-Chewa baboneka mu bihugu birimo Malawi na Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages