Aba Gen Z ni bo bayoboye ku bijyanye n’imigirire yimakaza ubuzima bwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko aba bantu banywa inzoga nke ndetse bagakora imyitozo ngororamubiri bakarya ibyo bitekeye ndetse bagafata umwanya wo kuruhuka. Icyakora ubu bushakashatsi bwagaragaje ko basaritswe na ‘stress’.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2000, bo mu byiciro by’imyaka itandukanye abari hagati y’imyaka 18 na 29 babonywe nk’abatabaho nk’abazapfa ejo. Bafata ubuzima bwabo mu buryo bwitondewe.
Bakurikirwa n’abari hagati y’imyaka 30 na 45 (millennials), ndetse byagaragaje ko akarusho kabo bo banywa amazi menshi kurusha abandi bose.
Ni mu gihe abari hagati y’imyaka 46 na 61 (Gen X) ari bo bakurikira mu kwita ku buzima bwabo nk’uko bikwiriye.
Ababa batitaye ku buzima bwabo ni abari hagati y’imyaka 62 na 80 (boomers). Abo muri iki cyiciro byagaragaye ko bakora siporo gake gashoboka bakanywa inzoga nk’abashaka kuzimara ku Isi kurusha abandi bose.
Icyakora na bo barayobora iyo bigeze ku kwimakaza indyo iboneye, bafata amafunguro make y’ingenzi ndetse bakibanda ku mbuto n’imboga.
Ikindi ni uko nta kiba kibahangayigishije na kimwe kuko aba Gen Z n’aba Millenials babakubye gatatu mu bijyanye no kugira imihangayiko.
Umuhanga mu by’imirire wo mu Kigo cya Vitabiotics Wellman cy’i Londres mu Bwongereza cyanakoze ubu bushakashatsi, Melissa Cohen, yagize ati “Abantu bahoze batekereza ko urubyiruko ari rwo rwita ku buzima bwarwo cyane ariko n’abakuze bita ku buzima bwabo, na bo ntabwo batereye iyo cyane mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Melissa Cohen yagaragaje ko uko abantu bakwiye kwita ku buzima bwabo buzira umuze hatitawe ku myaka bafite.
Yavuze ko bijyanye n’ingufu z’abantu atari buri wese wakora ibilometero n’ibilometero yiruka, ariko ko abo buri cyiciro bagomba kugerageza bijyanye n’imbaraga bafite.
Ati “Kwita ku byo urya, ukagenda n’iyo yaba ari intambwe nke ukagerageza guhangana n’umuhangayiko bishobora kugenda bigufasha mu kwita ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri.”
Muri ubu bushakatsi abantu 12% ni bo bagaragaje ko badashishikajwe n’ubuzima bwabo. Abari hagati y’imyaka 62 na 80 ni bo bita ku myitozo ngororamubiri, ku buryo batayisiba ku kigero cya 32%.
Aba Gen Z bo bihariye 20% kuri iyi ngingo mu gihe n’aba Millenials bo babyitaho ku kigero cya 13%. Urubyiruko byagaragaye ko bita cyane ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Bimwe mu bigomba kwitabwaho harimo kunywa amazi menshi, gukora imyitozo ngororamubiri nko kwiruka, kurya imboga n’imbuto byinshi, kwita ku mirire hirindwa ibyakorewe mu nganda, gufata ibiryo bikungahaye kuri vitamines n’intungamubiri. Umuntu agashaka umwanya uhagije wo kuruhuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!