Viktor na Amalija Knavs bose bari mu myaka 70 bakomoka muri Slovenia, baherewe ubwenegihugu mu muhango wabereye mu muhezo mu mujyi wa New York. Abo bimukira Viktor wari umucuruzi w’imodoka na Amalija wakoraga mu ruganda rw’imyenda, babaga muri Amerika ku cyangombwa cyo gutura.
Umunyamategeko w’uyu muryango, Michael Wildes yabwiye AFP ko ubwenegihugu bwa Amerika babuhawe nyuma yo kubusaba kandi bakuzuza ibisabwa byose, ko nta kubaha umwihariko kwabayeho.
Inkuru y’uko aba bombi bahawe ubwenegihugu ikimenyekana, abantu benshi bahise batangira kugaruka ku magambo yigeze kuvugwa n’umukwe wabo ku birebana n’abimukira by’umwihariko abaza bitwaje ko basanzwe bafite imiryango muri Amerika. Yigeze kuvuga ko bikwiye guhagarara, hakemererwa abafite umusanzu bazatanga mu guteza imbere igihugu.
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, umunyamategeko wabo, Michael Wildes yagize ati “Ibi birerekana ko amarembo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ahora afunguye ku bantu beza nk’uko twabibonye uyu munsi.”
Melania yashyingiranwe na Donald mu 2005 abona ubwenegihugu bwa Amerika mu 2006. Yinjiye muri iki gihugu mu 2001 aho akoresheje Visa ihabwa abantu bafite ibikorwa by’ingenzi baje gukora, icyo gihe yari umunyamideli wabigize umwuga.



















TANGA IGITEKEREZO