Iyi mpeta yashyikirijwe Ambasaderi wa Amerika mu Bubiligi, Bill White, kugira ngo ayigeze kuri Trump mu birori byo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge byabereye muri Parc du Cinquantenaire i Bruxelles.
Iyo mpano yatanzwe n’Umuyobozi wa Antwerp World Diamond Center (AWDC), Isidore Mörsel, mu izina ry’abakora ubucuruzi bwa diamant bo muri Antwerp.
Iyo mpeta yakozwe n’uruganda rwa David Gotlib Cufflinks. Ifite ubunini bungana n’isaha yo ku kuboko, ikozwe muri zahabu ya carat 18, ikaba yararimbishijwe na diamant 321, saphirs 56, emeraude 13 na rubis esheshatu.
Muri yo hagaragaramo ibimenyetso bitandukanye birimo ibendera rya Amerika, imibare 1776 na 2026, inyuguti ebyiri nini za “T”, n’ibindi.
Nubwo abayikoze banze gutangaza agaciro kayo, impuguke zigenga mu by’imitako zabwiye Associated Press ko ishobora kuba ifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 25 na 35 by’Amadolari ya Amerika.
Mu gihe cyo kuyimurika, Isidore Mörsel yavuze ko yifuza ko iyo mpeta izahora yibutsa ubufatanye buri hagati ya Amerika n’abakora ubucuruzi bwa diamant mu Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!