00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bo mu Bubiligi bahaye Trump impeta idasanzwe itamirijwe diamant

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 July 2026 saa 09:10
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahawe impano idasanzwe n’abakora ubucuruzi bwa diamant bo mu Mujyi wa Antwerp mu Bubiligi, bamupenera impeta nini ikozwe muri zahabu inarimbishijwe amabuye y’agaciro agera kuri 396.

Iyi mpeta yashyikirijwe Ambasaderi wa Amerika mu Bubiligi, Bill White, kugira ngo ayigeze kuri Trump mu birori byo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge byabereye muri Parc du Cinquantenaire i Bruxelles.

Iyo mpano yatanzwe n’Umuyobozi wa Antwerp World Diamond Center (AWDC), Isidore Mörsel, mu izina ry’abakora ubucuruzi bwa diamant bo muri Antwerp.

Iyo mpeta yakozwe n’uruganda rwa David Gotlib Cufflinks. Ifite ubunini bungana n’isaha yo ku kuboko, ikozwe muri zahabu ya carat 18, ikaba yararimbishijwe na diamant 321, saphirs 56, emeraude 13 na rubis esheshatu.

Muri yo hagaragaramo ibimenyetso bitandukanye birimo ibendera rya Amerika, imibare 1776 na 2026, inyuguti ebyiri nini za “T”, n’ibindi.

Nubwo abayikoze banze gutangaza agaciro kayo, impuguke zigenga mu by’imitako zabwiye Associated Press ko ishobora kuba ifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 25 na 35 by’Amadolari ya Amerika.

Mu gihe cyo kuyimurika, Isidore Mörsel yavuze ko yifuza ko iyo mpeta izahora yibutsa ubufatanye buri hagati ya Amerika n’abakora ubucuruzi bwa diamant mu Bubiligi.

Abacuruzi ba diamant mu Bubiligi bishimira ko Trump yagabanyije imisoro bagombaga kuzajya bishyura
Iyi mpano yagenewe Trump byavuzwe ko ishobora kuba ifite agaciro k'ibihumbi 35 by'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages