Mu gihugu cy’u Budage hatangiye gahunda yo kwiyandikisha kubashaka kujya gutura ku mugabane wa Mars uba mu kirere ubuziraherezo.
Gahunda yo kwiyandikisha kubashaka kujya gutura kuri uyu mugabane ntibazongere kugaruka ku Isi ubuzima bwabo bwose byatangijwe n’ikigo Mars One cyo mu Budage.
Amakuru dukesha urubuga ETC agaragaza ko abagize uyu muryango bavuga ko buri wese wujuje nibura imyaka 18, ufite ubuzima bwiza, witeguye kujya kubaho mu buzima bukomeye bw’igerageza mu kirere kandi utazigera agaruka ku Isi.
Mu kugenda bazahitamo abantu bane ba mbere bazajya gutura kuri Mars mu mwaka wa 2023. Aba ngo bazajya bakurikirwa n’abandi bantu bane bane buri myaka ibiri.
Aho Mars one imariye gushyira aya makuru ahagaragara, abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kwiyandikisha ku rubuga http://applicants.mars-one.com/ rw’umuryango Mars One nk’uko umwe mu bawukuriye Bas Lansdorp yabitangaje.
Imibereho kuri Mars itandukanye n’iyo ku Isi nk’uko abahagarariye uru rugendo kuri Mars, Mars one babitangaza ngo imiterere y’ikirere ntiyemera ko abazakora urwo rugendo bazabasha kongera kubaho ku Isi kuko amagufwa yabo azaba yaratakaje ireme ry’uko yari ameze ndetse n’umubiri; ariko ngo nibabona ibibatunga birimo ibiribwa n’amazi n’umwuka wo guhumeka bazakomeza babeho.
Abazatorerwa kubanziriza abandi kujya gutura kuri Mars bazatwarayo ibimashini nini bazajya baturamo, bakabihingamo ibyo barya kandi ngo bazajya bakora amazi n’umwuka bahumeka mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda yatangijwe n’abahanga b’Abadage yitabiriwe n’abahanga batandukanye bo ku Isi, ku ikubitiro ikazatwara akayabo ka miliyari enye z’amadolari ya Amerika kugira ngo abantu bane bajye ku mugabane wa Mars.



















TANGA IGITEKEREZO