00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafaransa bariye karungu nyuma y’uko ibiryo byabo bije inyuma y’iby’Abanyamerika

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 December 2022 saa 07:03
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga Abafaransa ntibumva uburyo ibiribwa byabo byaje inyuma y’iby’Abanyamerika n’ibindi bihugu bitandukanye, mu gihe basanzwe bazwiho guteka neza.

Byaturutse ku rutonde rwakozwe n’urubuga Taste Atlas ku ndyo nziza z’umwaka wa 2022 zatondekanyijwe hakurikijwe ibihugu. Ibiribwa byo mu Bufaransa byaje ku mwanya wa cyenda inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byarakaje bamwe mu Bafaransa ndetse bagaragaza ko batizeye uburyo bwakoreshejwe n’urwo rubuga rusanzwe ruzwiho kumenyekanisha indyo zitandukanye hirya no hino ku Isi.

Hari uwagize ati “Nta kuntu twatsindwa mu gikombe cy’Isi hanyuma ngo aba nabo badusuzugure aka kageni!”

Undi yagize ati “u Bufaransa bwaje inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Ntabwo mbyumva”.

Impaka zimaze kuba ndende, Taste Atlas yaje kwisobanura, ivuga ko yo ikora urutonde rw’ibihugu biteka neza hagendewe ku majwi y’abagiye batora mu gihe cy’umwaka wose.

Icyakora, urwo rubuga rwavuze ko rutajya rubara amajwi y’abantu bo mu gihugu runaka, iyo batoye ibiryo by’iwabo ariko bajya gutora iby’ahandi bakabiha amanota make.

Kuri uru rutonde, igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu guteka indyo zaryoheye benshi ni u Butaliyani, gikurikirwa n’u Bugereki, Espagne, u Buyapani, u Buhinde, Mexique na Turikiya.

Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Algeria iza ku mwanya wa 34, Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa 36 na Tunisia ku mwanya wa 48.

Indyo y'Abataliyani niyo yaje imbere mu zakunzwe cyane mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages