Ubu bushakashatsi bwakozwe guhera muri Nzeri 2024 kugeza muri Mutarama 2025, bugaragaza ko hari umubano udasanzwe uba uri hagati y’abagabo n’abogoshi babo ndetse ukaba ugenda urushaho gukomera uko imyaka ishira.
Byagaragaye ko 60% by’ababajijwe bamaze imyaka nibura itanu bajya ku mwogoshi umwe, abandi bavuga ko abogoshi babogoshaga kuva mu bwana bwabo na n’ubu ari bo bakibogosha. Hari n’abavuze ko bakora ingendo ndende bajya aho babaga kera kugira ngo bogoshwe n’umwogoshi bamenyeranye.
Bavuze ko iyo habonetse mpamvu ituma bahindura abogoshi babifata nk’ikintu gikomeye. 45% by’abakoreweho ubushakashatsi bavuze ko batinya kujya ku bogoshi bashya kuko bibasaba gusobanura uko bashaka kogoshwa, ibintu bibavuna kenshi. Naho 30% batinya ko bakogoshwa nabi baramutse bahinduye umuntu ubogosha.
Isuku na yo iri mu mpamvu zituma abagabo bafata umwogoshi umwe. 25% by’ababajijwe bavuze ko batizera isuku yo ku bogoshi bashya, bakumva ko kuguma ku wo bamenyereye ari byo bibarinda ibyago byo kwandura indwara zinyuranye zituruka ku mwanda.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nubwo urukundo rushobora kugenda hagati y’abantu bisanzwe, umubano uri hagati y’umugabo n’umwogoshi we, utagira iherezo. Ni ubucuti bushingiye ku bwizerane n’ubwumvikane kandi hatabayeho ibiganiro byinshi.
Ibi bitandukanye no ku muntu muri inshuti bisanzwe cyangwa se umuntu mukundana, kuko haba harabayeho ibiganiro birambuye ndetse bisaba guhozaho kugira ngo umubano wanyu urusheho gukomera.
Nonese mugabo cyangwa musore uba wumva utahindura umuntu ukogosha cyangwa wowe aho ugeze hose uricara bakakogosha hapfa kuba hari tondezi? Ni ryari uhindura umwogoshi wawe? Niba uri umugore se byo bihagaze bite?



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!