Bylin na Morrison ni bo bana bonyine bavutse ku itariki ya 26 Mutarama 1988 mu Bitaro bya Unity Medical Center i Grafton, muri North Dakota, nk’uko bigaragara mu kirego bashyikirije urukiko rwo muri iyo Leta mu cyumweru gishize. Mu buryo butazwi, abana barahinduranyijwe, buri mwana ajyanwa mu muryango utari uwe.
Kyle Bylin yamenye umuryango we w’inkomoko nyuma yo gukora ikizamini cya ADN.
Ibyo byatumye ahura na nyirasenge kuri porogaramu ikoreshwa mu gushakisha inkomoko y’imiryango.
Jeremy Morrison, na we yahise akora ikizamini cya ADN na we asanga yarakuriye mu muryango utari uwe.
Bylin yagize ati “Ni bwo natunguwe cyane. Ntabwo twigeze dutekereza ko hashobora kuba harabayeho guhinduranya abana bakivuka.”
Morrison yavuze ko yahise abyemera akimara kubona ifoto ya murumuna wa Bylin, akabona ko basa cyane.
Itangazo ry’ibitaro rivuga ko nta kimenyetso gihari cyerekana ko abakozi b’ibitaro ari bo bagize uruhare muri iki kibazo.
Ariko Bylin avuga ko agifite igikomo cyo ku kuboko cy’ibitaro cyari cyanditseho ko ari Kyle Bylin ibitari byo.
Evelyn Newton wareze Kyle Bylin, The Associated Press mu kiganiro kuri telefoni ati “Kyle aracyari umuhungu wanjye kandi ibyo ntibizigera bihinduka. Ariko numva narambuwe ubuzima nari nkwiye kuba narabanyemo n’umuhungu wanjye. Ntushobora gusubiza inyuma imyaka 35 ngo ugire ibyo uhindura.”
Ibitaro ntibihakana ko abana bahinduwe mu gihe runaka. Bivuga ko biri gushaka kumenya neza uko byagenze, ariko ko bitarabona ikimenyetso kigaragaza ko ubuyobozi cyangwa abakozi babyo ari bo bagize uruhare muri iri kosa ryahinduye ubuzima bw’aba bantu.
Biti “Twemera ingaruka zikomeye byagize kuri bo no ku miryango yabo. Kubera ko hashize hafi imyaka 40, inyandiko z’ubuvuzi n’iz’abakozi zari gufasha gusobanura neza ibyabaye ntizikibaho, kandi nta muntu n’umwe mu bagize itsinda ryakoraga aha mu gihe bavukaga ugikora muri ibi bitaro.”
Kumenya aya makuru ntibyahinduye uko Morrison yumva umuryango yari sanzwe azi. We aracyazirikana ababyeyi yakuranye na bo ari bo Elizabeth O’Toole na Terry Morrison, akabafata nk’ababyeyi be.
Nubwo yahuye n’ibibazo bimwe na bimwe, nko kuba yarifuzaga kugira umuvandimwe wamufasha igihe yari afite imyaka irindwi kandi ababyeyi be bari tandukanye, avuga ko ubwana bwe bwagenze neza.
Morrison yagize ati “Narakunzwe. Nakinnye imikino itandukanye. Nagize amanota meza ku ishuri. Ikizamini cya ADN ntigishobora gukuraho imyaka 38 y’ibihe byiza nagize.”
Morrison ubu aba muri mu Mujyi wa Colorado, muri Leta ya Colorado, akaba akora nk’umugenzuzi mu kigo gitunganya ingufu z’umuyaga.
Avuga ko iyo ataza guhinduranywa na mugenzi we bakivuka, ashobora kuba yari gukomeza kuba hamwe na murumuna we na se, bakorera ku murima w’ingano muri North Dakota aho Bylin yakuriye.
Newton wareze Bylin yavuze ko nta na rimwe yigeze atekereza ko Bylin atari umwana wabo mu gihe we n’umugabo we, Keith Bylin, bari bamureraga.
Bylin na Morrison bamaze guhura n’ababyeyi babo ba nyabo. Ntabwo barahura bombi imbonankubone, ariko bamaze kuvugana kuri telefoni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!