Ubushinjacyaha bwatangaje ko abo bagenzi batatu bashinjwa guteza akavuyo mu ndege bahise batabwa muri yombi.
Hari amashusho yafashwe ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abo bantu barwanira mu ndege.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko iyo myitwarire idasanzwe kandi atari iyo kwihanganira, dore ko ishobora kubangamira umutekano w’abari mu ndege.
Ntabwo hatangajwe intandaro yo kurwana kw’abo bagenzi bari mu ndege.
Baramutse bahamijwe icyaha cyo guteza akavuyo mu ndege, bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu nkuko Huffington Post yabitangaje.
Ubuyobozi bwa Air Caraïbes bwatangaje ko umwe mu bakozi bo mu ndege yakomerekeye muri iyo mirwano.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!