Imibare igaragaza ko abarwara ‘Broken Heart Syndrome’ bakomeza kwiyongera. Nk’urugero mu bitaro byo muri Amerika, kuva mu 2006 kugeza mu 2017 hagaragaye abarwayi barenga ibihumbi 135.
Mu bantu barwara iyi ndwara, 90% baba ari abagore biganjemo abari hejuru y’imyaka 50, ariko ikazahaza abagabo cyane ari na yo mpamvu abo ihitana ari benshi kuruta abagore.
Iyi ndwara iterwa n’agahinda cyangwa ibibazo byibasira amarangamutima nko gupfusha umuntu ukunda cyane cyangwa gutungurwa cyane n’ikibi kikubayeho.
Iyo bikubayeho, umubiri usohora imisemburo myinshi y’umuhangayiko nka adrenaline, bigatera igice cy’umutima kunanirwa gukorana imbaraga ari na byo bivamo iyi ndwara.
Ibimenyetso by’iyi ndwara bikunda gusa n’iby’indwara z’umutima kuko uyirwaye yumva ububabare mu gatuza, gucika intege, kugira ibyuya byinshi, kugwa igihumure cyangwa umutima ugatera cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2016 kugeza 2020 bwakorewe ku barwayi ibihumbi 200 barwaye iyi ndwara mu rwego rwo kumenya hagati y’abagabo n’abagore abayirwara cyane.
Abayirwaye bari bafite imyaka ibarirwa muri 67, kandi abagera kuri 80% bari abazungu ubwo bivuze ko ari bo yibasira cyane kuruta abirabura.
Nubwo abagabo bari bake mu bayirwaye, byagaragaye ko iyo ibafashe bapfa ari benshi kurusha abagore. Imibare igaragaza ko ‘Broken Heart Syndrome’ ihitana abagabo ku rugero rwa 11,2%, mu gihe abagore ihitana ari 5,5%.
Abashakashatsi batangajwe n’uko abo ihitana batigeze bagabanyuka mu myaka itanu ubushakashatsi bwamaze, nubwo ubuvuzi bw’indwara z’umutima bwateye imbere.
Abarwaye iyi ndwara kandi bashobora kugira ibibazo birimo kurwara stroke cyangwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Abaganga bakeka ko imwe mu mpamvu abagabo bapfa cyane ari uko iyi ndwara isanzwe ifatwa nk’iyibasira abagore, bigatuma abagabo bayirwaye batinda kwitabwaho cyangwa ntihahite haboneka ibimenyetso biyigaragaza ku gihe.
Nubwo benshi mu bayirwara bakira mu mezi abiri kandi hakaba hari amahirwe menshi y’uko yagabanyuka, abaganga bagaragaza ko mu gihe uyirwaye ufite izindi ndwara ikuzahaza cyane ndetse gukira bikagorana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!